Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana wamuvuyemo ko yibye inkoko y’abaturanyi

243

Umugore wo mu Karere ka Gakenke yafunzwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko atanze amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko ko yayibonye iwabo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025.

Amakuru aturuka mu baturanyi b’aho byabereye avuga ko uyu mwana yaba yishwe na nyina kuko yatanze amakuru ko yibye inkoko, gusa ngo yabwiye inzego z’umutekano ko umwana yamurembanye mu ijoro bikaza kumuviramo urupfu.

Umuturanyi yagize ati:”Ejo umugore yari yagiye mu mirimo abaturanyi barimo gushakisha inkoko babuze umwana avuga ko yayibonye, no ku mugoroba nyina atashye umwana abisubiramo uko yabivuze kare, ariko nyina arabihakana, mu ijoro nibwo badutabaje ko wa mwana yapfuye tuhageze dusanga arimo kuva amaraso mu mazuru ariko yapfuye.

Andi makuru kandi aturuka mu baturage ni uko uyu mugore wari warahukanye, atari ubwa mbere yari avuzweho gukorakora, ndetse biri no mu byatumye ashyamirana n’umugabo we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Niwomwungeri Robert mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, yahamije aya makuru, gusa avuga ko byinshi kuri yo bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza.

Ati:“Amakuru twayamenye mu rukerera, tujyayo turi kumwe n’inzego z’umutekano, dusanga umwana yapfuye, iperereza riracyakomeje ku cyaba cyateye uru rupfu.”

Gitufu yakomeje avuga ko uyu mugore yabatangarije ko umwana yafashwe n’uburwayi butunguranye mu ijoro buramwica.

Yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo w’umwana wajyanwe ku Bitaro bya Ruli, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ni mu gihe uyu mugore afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruli kugira ngo abazwe.

Comments are closed.