FC Barelone yahabwaga amahirwe yanyagiriwe mu Bwongereza.

Ikipe ya FC Barcelona yahabwaga amahirwe, yaraye ikubiswe izakabwana n’ikipe ya Chelsea yayinyagiye ibitego bitatu byose ku busa.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ni bwo ku bibuga byo mu bihugu bitandukanye hakiniwe imikino y’Umunsi wa Gatanu w’amakipe ya UEFA Champions League.
Umwe mu mikino yari itegerejwe cyane n’abakunzi ba ruhago, ni uwari guhuza ibihangange bibiri byo ku mugabane wa burayi ari byo Chelsea FC yo mu Bwongereza, yagombaga kwakira FC Barcelone yo muri Espagne.
Chelsea yakiniraga imbere y’abakunzi bayo yinjiye mu mukino mbere, igakina igana ku izamu rya FC Barcelone ndetse ku munota wa 24, Enzo Fernandez ashyiramo igitego cya mbere ariko amashusho ya VAR agaragaza ko yaraririye.
Ku munota wa 27 w’umukino ni bwo igitego cya mbere cyinjiye mu izamu, ubwo Chelsea yotsaga igitutu ubwugarizi bwa FC Barcelone bikarangira Jules Koundé yitsinze ku mupira wari uhinduwe na Marc Cucurella.

Iyi kipe yo muri Espagne yagerageje gushaka uko yishyura igitego yifashishije impande zayo zakinagaho Lamine Yamal wasuzuguye Chelsea mbere yo guhura na yo akayigaragaza nk’ikipe idakomeye, na Ferran Torres, gusa Malo Gusto na Marc Cucurella bakomezaga kubabera ibamba bakababuza gutambuka.
Kapiteni wa FC Barcelone, Ronald Araújo, wari wahawe ikarita y’umuhondo kubera imyitwarire mibi, yakoreye irindi kosa Cucurella, ahita yerekwa ikarita itukura ku munota wa 44.
Igice cya mbere yarangiye Chelsea iyoboye, mu cya kabiri impande zombi zihita zikora impinduka. Enzo Maresca utoza Chelsea yakuyemo Malo Gusto ashyiramo Andrey Santos, naho Hansi Flick utoza FC Barcelone akuramo Ferran Torres ashyiramo Marcus Rashford.
Chelsea yakomeje kurusha FC Barcelone ndetse ku munota wa 51 Andrey ashyiramo igitego cya kabiri, umusifuzi aracyangwa avuga ko habayemo kurarira.
Igitego cya kabiri cya Chelsea cyatsinzwe na Estêvão Willian ku munota wa 55, ubwo yirukankanaga umupira asize Pau Cubarsí wananiwe kumuhagarika, akarinda atera ishoti rikomeye mu izamu.
Enzo Fernandez yafashe umupira ku munota wa 73, abakinnyi ba FC Barcelone bagira ngo yaraririye, na we awuhereza Liam Delap wahise awushyira mu izamu arebana n’umunyezamu Joan García.
Uyu munsi wasize Manchester City itsinzwe na Bayer Leverkusen ibitego 2-0. Ibi byatsinzwe na Alejandro Grimaldo na Patrik Schick.
Kugeza ubu UEFA Champions League iyobowe na Bayern Munich y’amanota 12 n’ibitego 11 izigamye byose ikabinganya na Arsenal. Amakipe yombi ataratsindwa umukino n’umwe arahura kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025.
Uko indi mikino yarangiye:
FK Bodø/Glimt 2-3 Juventus
Borussia Dortmund 4-0 Villareal
Marseille 2-1 Newcastle
Napoli 2-0 Qarabag
Slavia Prague 0-0 Athletic Club
Galatasaray S.K. 0-1 Royal Union SG
Ajax 0-2 Benfica

Comments are closed.