Inzego zose za Rayon Sport zasheshwe, Abdallah ahabwa kuyobora inzibacyuho.

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango wa Rayon Sports, rushyiraho Murenzi Abdallah nk’Umuyobozi w’inzibacyuho w’uyu muryango nkuko byagenze mu 2020.
Ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, ni bwo RGB yagiranye inama n’abantu 18 bagize inzego ziyobora Rayon Sports ari zo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi na Komite ishinzwe gukemura amakimbirane.
Iyi nama yemeje ko inzego zose zari ziyoboye Association Rayon Sports zihagaze kandi zisheshwe, zigasimburwa na komite y’agateganyo yashyizweho kugira ngo ishyire ibintu ku murongo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na RGB, Komite y’Inzibacyuho yaragijwe Umuryango wa Rayon Sports n’ibikorwa byawo igizwe na Murenzi Abdallah nka Perezida, Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Madamu Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco, nk’abagize Komite,
Iyi Komite ifite inshingano ziriho gusuzuma no kuvugurura amateka y’Umuryango wa Rayon Sports, Gusesengura no kuvugurura inzego z’imiyoborere hagenwa n’inshingano zose, gukurikira ingenzura (External Audit) z’imikorere y’Umuryango, gusigasira ubumwe n’ubusugire bw’uyu muryango mu gihe cy’inzibacyuho no gukurikirana ibikorwa n’imirimo yose mu gihe cy’amezi atatu.
RGB yijeje gukomeza gufasha Rayon Sports gushyira mu bikorwa izi mpinduka, hagamijwe gutuma iyi kipe ikora mu buryo burambye, bwa kinyamwuga kandi bujyanye n’amategeko ndetse n’amahame y’imiyoborere myiza.
Ni ku nshuro ya kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, aho byaherukaga mu 2020.
Comments are closed.