Brig Gen Denis N’Canha waraye ateye Coup d’Etat muri Guinée-Bissau ni muntu ki?

174

Ku gicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo 2025, Umaro Sissoco Embaló wayoboraga Guinée-Bissau kuva mu 2020 yamenyesheje itangazamakuru mpuzamahanga ko yakuwe ku butegetsi n’abasirikare bayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Brig Gen Denis N’Canha.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’amasaha make bivuzwe ko abasirikare bagaragaye berekeza ku ngoro y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ku rugo rwa Umaro no ku biro bya Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora.

Haburaga umunsi umwe ngo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaze ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2025. Umaro yemezaga ko yatsinze abakandida 11 bari bahanganye, ku majwi 65%.

Nyuma y’umwanya muto Umaro atangaje ko yakuwe ku butegetsi akanafungwa, Brig Gen N’Canha n’abasirikare bamugaragiye bagaragaye muri televiziyo y’igihugu, batangaza ko koko ubutegetsi bwa Umaro bwashyizweho akadomo.

Mu gihe Brig Gen N’Canha yari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yari n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu. Ni inshingano yahawe muri Gashyantare 2021 nyuma yo kuzamurwa mu ntera kuko yari afite ipeti rya Colonel.

Brig Gen N’Canha kandi yayoboye umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru. Ibi ni byo umunyamakuru Nicolas Haque wa Al Jazeera yashingiyeho avuga ko “Umugabo wagombaga kurinda Perezida, yamwifungiye.”

Nta nyandiko igaragaza igihe Brig Gen N’Canha yavukiye, aho yavukiye, indi mirimo yakoze mu gisirikare, uko yagiye azamuka mu ntera mu gisirikare n’ibyo yize. Ibi bituma abasesenguzi bagaragaza ko igikorwa yakoze cyatunguranye kuko atavugwaga cyane.

Ubwo abasirikare bayobowe na Brig Gen N’Canha bakoraga ‘Coup d’état’, banafunze abasirikare bari bamukuriye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Gen Biague Na Ntan, Gen Mamadou Kourouma Touré wari Umugaba Mukuru Wungirije, na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Botché Candé, kugira batagerageza kubitambika.

Brig Gen N’Canha yasobanuye ko we na bagenzi be bakuyeho ubutegetsi bwa Umaro nyuma yo gutahura umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu binyuze mu gutangaza ibyavuye mu matora yo ku wa 23 Ugushyingo bitari ukuri, wateguwe n’abanyapolitiki n’abandi bantu barimo umucuruzi w’ibiyobyabwenge uzwi cyane.

Kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugeza igihe kitaramenyekana, Guinée-Bissau iyobowe n’Inama Nkuru y’Igisirikare ishinzwe gusubiza igihugu ku murongo. Brig Gen N’Canha ni we muyobozi wayo, akaba n’Umukuru w’Igihugu w’inzibacyuho.

Brig Gen N’Canha yatangaje ko Inama Nkuru y’Igisirikare yahagaritse ibikorwa byo kwitegura gutangaza amajwi yavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, afunga by’agateganyo imipaka yose, anategeka abaturage kuguma mu ngo mu masaha y’ijoro kugeza igihe ituze rizagarukira.

Comments are closed.