Meddy yaciye amarenga yo gutaramira mu Rwanda

Umuramyi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, yaciye amarenga y’uko ateganya gutaramira i Kigali agaragaza ko arimo kubiteganya vuba cyane.
Ni ibyo yatangaje ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025, ubwo yasangizaga ifoto abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ifoto ari kumwe n’umugore we Mimi.
Hanyuma umwe mu bamukurikira akandika ahatangirwa ibitekerezo agira ati: “Tugukeneye muri BK Arena turakwinginze muvandimwe. Turagukunda wowe na Mimi.”
Mu kumusubiza Meddy yanditse ati: “Vuba Cyane.”
Ni ibintu byakiriwe neza n’abakunzi b’uyu mukozi w’Imana, nubwo abenshi wabonaga bakimubinera mu ndorerwamo yamaze guhindura kuko bandikaga bamugereranya n’abahanzi bakora indirimbo zisanzwe kandi we yaramaze guhindura icyerekezo.
Uwitwa tania_rwanda yanditse ati: “Meddy na The Ben ni abantu banjye babiri nkunda b’ibihe byose.”
Uwiyita ‘call-m.u.g.i.s.h.a’ na we yanditse agira ati: “Meddy ushobora kuzaturirirmbira muri BK Arena. Sitwe tuzabona bibaye mu by’ukuri. Kandi dukunda imiziki yawe yo hambere.”
Mu 2022, ni bwo Meddy yatangaje ku mugaragaro ko agiye kujya akora indirimbo zihariye kandi z’ihimbaza Imana akimara kubitangaza ku ikubitiro yashyize hanze iyo yise ‘Grateful’ yagiye hanze tariki 14 Kanama 2023, yakurikiwe ‘Ni yo ndirimbo’ yafatanyije na Adrien Misigaro yise Ni yo Ndirimbo aza gushyira hanze indi nanone iyo yise ‘Blessed’ mu ntangirio za 2025.
Nubwo Meddy yakunzwe cyane mu miziki usanzwe akaba akigaragarizwa n’abakunzi be ko bayimukumbuyemo kurundi ruhande abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana na bo bamusamiye hejuru kuko izo ndirimbo zose zarebwe ku kigero gishimishije aho iyitwa Gratiful imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu mu gihe cy’imyaka ibiri imaze hanze.
Iyitwa ‘Ni yo ndirimbo’ yo imaze kurebwa na miliyoni 14 mu gihe cy’umwaka umwe gusa, naho ‘Blessed’ yo imaze kurebwa n’asaga miliyoni eshatu mu gihe cy’amezi 10 imaze hanze.
Mu 2024, ni bwo Meddy yatangije gahunda y’ibitaramo byagiye bibera ahatandukanye harimo ibyabereye muri Leta Nunze Ubumwe za Amerika, Canada mu Busuwisi n’ahandi muri byo bitaramo kandi yanagaragarijemo indiri mpano atari azwiho yo kubwiriza ari na yo yaje gukomereza kuri murandasi, nk’uko biherutse gutangazwa n’umuhanzi Kitoko Bibarwa ubwo yabajijwe uko yakiriye ihinduka rya Meddy.
Meddy amaze imyaka igera muri itatu ahisemo gukora umuziki w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana aho kugeza ubu amaze gukora Eshatu zikunzwe n’abatari bake.
(src:Imvahonshya)
Comments are closed.