Mgr Ngumbi yasabiye umugisha AFC/M23 kubera umutekano yagaruye muri KIVU

Mu gitambo cya misa cyo kwibuka Mutagatifu Anuarita, Musenyeri wa Goma muri Kivu ya Ruguru yagaragaje ko Ashima umutekano uri i Goma, asaba Imana gufasha AFC/M23 ngo uwo mutekano iwugeze n’ahandi henshi muri Kivu.
Inyeshyamba za AFC/M23 ubu ni zo ziyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo nyuma yo gufata imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.
Mu gitambo cya misa cyabaye ku wa Mbere, Mgr Willy Ngumbi Ngengele yavuze ko ashimira abantu ba AFC/M23 baje muri icyo gitambo cya misa, kandi ko babashimira umuteno bazanye i Goma n’ahandi muri Kivu ya Ruguru.
Ati:“Imana ibafashe umutekano ukomeze gusagamba, kubera ko nta mutekano nta maharo, nta kintu kizima twakora, niyo mpamvu dukeneye gukomeza ayo mahoro.”
Bamwe mu bumvise ubu butumwa bavuze ko Mgr Willy Ngumbi Ngengele yarengereye kwerekana ko ashyigikiye ibikorwa bya AFC/M23, cyakora hari n’abavuga ko ibyo yavuze ari ko kuri ko i Goma hatekanye.
Yanasabye abaturage kugaragaza ko bakeneye uwo mutekano n’amahora arambye, birinda guhangana bishingiye ku moko, ahubwo bakabana mu mahoro.
AFC/M23 na leta ya Congo baherutse kwemeza amasezerano y’ibanze ajyanye n’umushinga wo kugera ku mahoro arambye binyuze mu biganiro, cyakora amakuru avuga ko imwe mu ngingo zikomeye impande zombi zitumbikanaho ari uburyo ibice bigenzurwa na AFC/M23 bizayoborwa.
Leta ishaka kubisubirana, naho AFC/M23 igasaba kubigumana kugira ngo Congo iyoborwe mu buryo bwa leta Federal.
Comments are closed.