AFC/M23 yanyomoje amakuru yavugaga ko Visi guverineri wa Goma yafatiwe muri Canada
Ku munsi w’ejo nibwo hatangiye gucaracara amakuru avuga ko Bwana MANZI WILLY, wungirije Guverineri wa Nord Kivu ngo yaba yarafatiwe ku kibuga cy’indege cya Canada.
Mu burumwsa banyujijwe ku nkuta za AFC/M23, uwo mutwe wavuze ko ibyo ari ibihuha ko uwo muyobozi atigeze afatwa ndetse ko yibereye muri Congo aho amerewe neza nta kibazo, bagize bati:”Guverineri ari ino iwacu, nta kibazo na kimwe afite, ababunza ibihuha turabazi kandi ntacyo biteze guhindura kuri gahunda zacu, Willy arahari, ntaho yigeze ajya, kandi uburenganzira bwo kujya aho ashaka n’igihe ashakiye”
Willy Manzi yungirije Guverineri wa Nord Kivu kuva umutwe wa AFC/M23 wigaruriye umujyi wa Goma.

Comments are closed.