“Turabiteguye, tuzakoresha imbaraga zose dufite” Perezida Samia Suluhu yaburiye abateganya kwigaragambya.

174

Perezida Samia Suluhu yaburiya abatavuga rumwe na Leta bateganya kwigaragambya mu cyumweru gitaha, abibutsa ko Leta ayoboye ihagaze bwuma kandi ibiteguye neza.

Perezida wa Tanzania yavuze ko guverinoma ayoboye yiteguye byuzuye guhangana n’imyigaragambyo mishya iteganyijwe tariki 09 z’uku kwezi kw’Ukuboza.

Avugira i Dar es Salaam ku wa kabiri, Samia Suluhu yavuze ko leta izarengera igihugu n’ingufu zayo zose.

Impirimbanyi muri Tanzania zateguye imyigaragambyo ku wa kabiri w’icyumweru gitaha ku itariki 09 Ukuboza umunsi ubusanzwe Tanzania yizihizaho ubwigenge bwayo.

Ambasade z’ibihugu bimwe by’iburengerazuba zaburiye abaturage babyo babayo kwitwararika n’abajyayo kubyirinda mu minsi yegereye tariki 09 no kuri uwo munsi.

Perezida Samia yagize ati: “Igihe cyose abigaragambya bazazira, turiteguye. Tuzahagarara twemye turengere iki gihugu n’imbaraga zacu zose. Niba udakunda Samia, nta mpamvu yo kubangamira igihugu.

Ku matora ya tariki 29 Ukwakira habaye imyigaragambyo ahabaye urugomo hagati y’abapolisi n’abigaragambya rwiciwemo abantu benshi.

Imiryango iharanira uburenganzira ivuga ko ababarirwa mu magana bishwe, leta ntiravuga imibare y’abapfuye muri izo mvururu.

Ubutegetsi bwa Perezida Samia bushinjwa n’abatavugarumwe na bwo guhonyora uburenganzira n’ubwisanzure bwa politiki ku batabona ibintu kimwe n’ishyaka CCM riri ku butegetsi.

Bushinjwa kandi gufunga, kwica, no gushimuta bamwe mu bagaragaje umurongo unyuranye n’uwa CCM, barimo Tundu Lissu wafunzwe mbere y’amatora mu gihe yakomezaga kumvikana asaba impinduka mu gihugu.

Avuga kuri urwo rugomo rwabaye, Perezida Samia yahagaze ku cyemezo cya leta cyo gukoresha imbaraga ko “byari ngombwa” kurinda amahoro no kubuza ko haba icyo yise kugerageza guhirika ubutegetsi.

Yagize ati: “Iyo batubwiye ngo twakoresheje imbaraga z’umurengera ku bigaragambya, ni izihe nkeya twagombaga gukoresha? Twagombaga kureberera abigaragambya bari biteguye guhirika ubutegetsi kugeza babigezeho? Yari kuba ikiri leta ikora? Ntabwo ari uko leta ikora.

Samia, yongeye gushinja abanyamahanga kwenyegeza urugomo, asa n’uvuga ko ituze rya Tanzania ryabaye isoko y’ishyari.

Ni ba nde? Ibi bintu ntibiba mu bihugu byabo? Twe tujya tuvuga ku bibazo byabo? Bifata nk’abakoloni bacu? Ni turiya dufaranga ducye baduha?”, ni ko yibajije.

Yavuze ko amwe mu matsinda yagize uruhare mu gutegura imyigaragambyo muri Tanzania yari agamije guhindura ubutegetsi ku ngufu, kandi ashimangira ko leta “ntiyakomeza guceceka” mu bihe nk’ibi.

Yongeraho ko leta ya Tanzania itazategekwa ibyo igomba gukora n’abantu yavuze ko bafite inyungu zabo.

Samia ni we watsinze amatora yaranzwe n’imyigaragambyo yiciwemo abantu, yatsinze n’amajwi 98%. Aya matora abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bavuze ko yari “ikinamico ya demokarasi”.

Comments are closed.