DRC: Imirwano ikomeye iravugwa mu nkengero za UVIRA.

Imirwano ikomeye yongeye kuvuka mu bice bihana imbibi n’umujyi wa Uvira, Ishyamiranyije umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi. Bombi baritana bamwana kuwatangije imirwano, mu gihe hari abatuye muri ibyo bice bamaze guhitanwa n’ibisasu bikomeje kuraswa mu baturage.
Radio Maendeleo yo muri Bukavu yatangaje ko intambara ikomeye iri kubera mu kibaya cya Ruzizi, ahitwa Katogota, ku rubibi rwa Teritwari ya Uvira n’agace ka Kamanyola muri Walungu, aho urugamba ruri kumvikanamo intwaro ziremereye.
Umuvugizi wa politiki wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, yavuze ko ingabo z’u Burundi “zifatanyije n’abacanshuro” zirasa ibisasu mu bice bituwe cyane, bikangiza inzu z’abaturage. Yavuze ko “ibintu birushaho kuba bibi buri munota.”
Ku rubuga X, AFC/M23 yari yatangaje ko FARDC yagabye ibitero kuri uyu wa Kabiri ahantu hatandukanye hafatwa nk’ibirindiro byayo: Katogota – Luvungi, Kaziba – Haut Plateau, Tchivanga – Hombo na Kasika – Mwenga. Abaturage bemeza ko babonye ingabo nyinshi za AFC/M23 zerekeza muri ibyo bice, bamwe bakemeza ko zishobora kuba zitegura “gufata Uvira.”
Ku rundi ruhande, igisirikare cya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo cyamagana AFC/M23, kivuga ko yishe agahenge mu gihe ibihugu by’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bishyira imbaraga mu gushaka umuti w’amahoro mu Kivu y’Amajyepfo no mu ya Ruguru.
FARDC ivuga ko ingabo za AFC/M23, “zifashwa n’u Rwanda”, zagabye ibitero i Kaziba, Katogota na Lubarika, bigaragaza “kwigomeka no guhungabanya amasezerano y’amahoro y’i Washington na Doha.”
FARDC yasabye abaturage gutuza, ivuga ko yafashe ingamba zo guhagarika ibyo yise ibikorwa by’intambara bya AFC/M23.
Comments are closed.