Kicukiro: Arakekwaho kwica mugenzi we bakoranaga akamuhisha mu isanduku y’imyenda

Umukozi wo mu rugo w’umuhungu w’imyaka 28 bikekwa ko yishe mugenzi we w’umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo, nyuma akamuhisha mu isanduku, agahita atoroka.
Byabereye ku wa 21 Ukuboza 2025 mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko ayo makuru ari yo, kandi ko inzego z’ibanze zahise zimenyesha iz’umutekano kugira ngo zikore iperereza.
Ati:“Ni ko bimeze, hari umukobwa wakoraga mu rugo wasanzwe yapfuye. Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”
Yavuze ko bamaze kumenyesha urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’Igihugu kandi zitangiye gukora iperereza.
Yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye ndetse no kwirinda urugomo, kwirinda icyaha no gutangira amakuru ku gihe mu gihe cyose hari aho aketse ko hari gukorwa icyaha.
Nyir’urugo, ubu bwicanyi bwabereyemo witwa Samuel Ntakirutimana yavuze ko ukekwa ari umusore w’imyaka 28 wo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo.
Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2025, we n’umugore basize abakozi bombi nta kibazo bafitanye, bajya mu bukwe, umukozi w’umukobwa yasigiwe kureba umwana, umuhungu ashingwa gukurikirana indi mirimo yo mu rugo, abandi baragenda.
Byageze nka Saa tanu z’amanywa umugore akomeza guhamagara abasigaye mu rugo arababura, bimwanga munda, abibwira umuabo we, yifashisha murumuna we kuko iwabo baturanye n’iwe, ajya kureba icyabaye.
Ati:“Murumuna wanjye yageze iwanjye mu rugo akomanze abura umufungurira, kuko kwa mukecuru (iwabo w’umugabo), babika imfunguzo zo ku rugi rw’igipangu cyanjye, biba ngombwa ko murumuna wanjye wundi azana imfunguzo, binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe […] ariko basanga umwana asinziriye.”
Umugore wa Ntakirutimana na muramu we (mukuru wa Ntakirutimana) we bahise bihutira kujya mu rugo, basanga ibintu byahindanyijwe, icyumba cye cyajagajazwe, imyenda ye n’iy’umugabo we yapakiwe mu bikapu, matelas yabo bayijyanye mu cyumba cy’abashyitsi.
Ntakirutimana ati:“Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera mugore yagamagaye na ba bana barampamagara. Batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe. Iby’ubukwe nahise mbivamo […]. Nahise njya ku rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu.”
Itegeko igena ko uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Comments are closed.