Uganda yemeye kongera kurekura abandi Banyarwanda bari bafungiyeyo mu buryo butemewe n’amategeko

9,336

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr.Vincent BIRUTA yatangaje ko igihugu cya Uganda cyamaze gukora urutonde rw’abanyarwanda 176 kizarekura mu minsi mike iri imbere. (photo:Igihe.com)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gicurasi 2020 ministre w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Dr Biruta yagiranye n’Abanyamakuru, Biruta yavuze ko Uganda igiye kurekura Abanyarwanda yari imaze igihe ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagera ku 176. Dr BIRUTA yakomeje avuga ko igihug cya Uganda kiramutse gikoze icyo gikorwa ko cyaba ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kuzahuka.

Ministre yagize ati :Twabonye lisiti y’abanyarwanda bazarekurwa muri gereza za Uganda, turi kugenzura ngo turebe niba bari barahamwe n’ibyaha, …turacyareba ngo tumenye uburyo bari barafashwe.

Dushobora kubyubakiraho tukajya mu cyerekezo cyiza. Turavugana umunsi ku wundi, Irekurwa ry’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda ni ikimenyetso cyiza ariko twakora byiza kurushaho”.

Dr Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda utaraba mwiza kuko hakigaragara ibikorwa bibi byo guhohotera Abanyarwanda muri icyo gihugu nubwo hari n’iyi nkuru nziza y’abashobora kurekurwa 176.

Biruta yavuze ko kubera icyorezo cya Coronavirus, inama zari ziteganyijwe zahagaze ariko ko hari kurebwa uburyo nk’inama za komisiyo zihuriweho n’ibihugu byombi ziga ku buryo bwo gushaka ibisubizo zaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Tumaze iminsi tuvugana na Uganda, tumaze iminsi tuvugana na Angola, tureba n’uburyo dukoresha ikoranabuhanga muri iki gihe inama zikaba, turashaka uburyo inama ya komisiyo yaba.”

Ntabwo hasobanuwe icyo Uganda yagendeyeho ifata umwanzuro wo kurekura aba banyarwanda, niba yarasanze nta mpamvu zituma bafungwa [nta byaha bibahama] cyangwa niba bishingiye ku biganiro bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi mu gukemura amakimbirane amaze imyaka igera kuri itatu.

Kuki minisiteri y'umutekano igarutse? Kuki Biruta agiye mu bubanyi ...

Comments are closed.