Rubavu: Bwana Uwimpuhwe yafatiwe mu cyuho yiba insinga za muri BRALIRWA

266

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Gisenyi mu Karere ka Rubavu hafungiye Uwimpuhwe Eric w’imyaka 35, wafatiwe mu ruganda rwa BRALIRWA ashaka kwiba insinga z’amashanyarazi, aho yasanzwe afite n’urundi rutsinga yibye.

Yafatiwe mu Murenge wa Nyamyumba, aho urwo ruganda rwubatse, afashwe bamusangana urundi rutsinga rwa metero 20 yari yibye ahandi.

Umwe mu bamufashe yagize ati: “Yafashwe yari yuriye agerageza kwiba insinga za Projecteur yo mu macumbi y’abayobozi bakuru b’uruganda rwa BRALIRWA.

Kuko harindwa, baba baramubonye, dukorana n’inzego z’ibanze n’irondo arafatwa, yari afite pinces 2 na tournevis 1.’’

Yongeyeho ati: “Yafatanywe igikapu cyarimo urusinga runini rureshya na metero 20 z’uburebure bigaragara ko rwaciwe ahandi hantu ku mapoto yanze kutubwira, twizera ko azahabwira ubugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo agifatwa yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi.

Mu butumwa yahaye abaturage, yagize ati: “Turongera kwihanangiriza abakirangwa n’ingeso mbi zo kwigabiza ibikorwa remezo, amashanyarazi, ibyapa byo ku mihanda, ibikoresho by’amazi n’ibindi nk’ibyo, ko batazihanganirwa.’’

Yashimiye abaturage ubufatanye n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bikomeje kubaranga mu gutahura aba bagizi ba nabi no kurinda ibikorwa remezo.

Ati: “Iyo igikorwa remezo cyangijwe bigira ingaruka kuri benshi, haba ku bagituriye, abahagenda n’abandi. Tukaba tugomba kubibungabunga, abakora amarondo bakabyitaho cyane.

Yavuze ko bafite ingamba zikaze zo kubirinda kuko nubwo hari abanyerondo baba bagendagenda bareba ko nta bajura cyangwa abandi bagizi ba nabi baba bari hafi aho, na buri gikorwa remezo kiba gifite abari ku irondo bakirinze kugira ngo kibungabungwe.

Ati: “Iyo tutaba dufite inzego z’umutekano ziri maso, kimwe n’irondo uriya aho yibye yari bunongereho izo yibye kuri BRALIRWA. Ariko kuko yasanze dukereye kurinda no kubungabunga ibikorwa remezo byacu ntiyahiriwe, yahise afatwa.’’

Yavuze ko ubujura nk’ubu butaherukaga mu Murenge wabo kubera ingamba zikaze bari bafashe, ko ubwo aba bajura bongeye kubura umutwe ingamba zo kubahashya zigiye gukazwa, ku buryo batazigera babona aho bamenera.

Comments are closed.