Imyiteguro yo gutera Iran mu minsi ya vuba cyane irarimbanije.

220

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivugwaho umugambi wo kugaba igitero muri Iran mu mpera z’iki cyumweru nyuma y’amezi umunani zangije ibikorwaremezo bya nucléaire by’ingenzi.

CNN yatangaje ko amakuru yakuye ku masoko atandukanye y’Abanyamerika afite aho ahuriye n’uyu mugambi, avuga ko ibiro bya Perezida wa Amerika byawumenyeshejwe, icyakoze ko Donald Trump atarafata icyemezo cya nyuma.

Umwe muri aba bayobozi yavuze ko Perezida Trump “ari gufata umwanya munini ari kubitekerezaho.”

Iyi televiziyo ya Amerika yatangaje ko tariki ya 18 Gashyantare 2026, abo mu nama y’igihugu ishinzwe umutekano bahuriye mu cyumba cy’inama ku biro bya Perezida, baganira ku kibazo cya Iran.

Muri iyi nama ni bwo abajyanama bihariye ba Perezida Trump, Steve Witkoff, na Jared Kushner usanzwe ari umukwe we, bamusobanuriye uko ibiganiro biziguye bagiranye na Iran mu gitondo cy’uwo munsi byagenze.

Ingabo za Amerika, zaba izirwanira mu kirere no mu mazi, zimaze iminsi zohereza ibikoresho bihambaye mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe Perezida Trump agaragaza ko kongera kurasa Iran nk’uko byagenze muri Kamena 2025 bishoboka.

Hari indege z’intambara z’ubwoko butandukanye zoherejwe muri Jordanie, Bahrain, UAE, Bahrain, Arabie Saoudite no mu Bugiriki, mu gihe ubwato bunini bw’intambara na bwo bwoherejwe hafi y’umupaka wa Iran.

Biteganyijwe ko bumwe mu bwato bwa Amerika butwara indege, bufite ikoranabuhanga rihambaye, USS Gerald Ford, buzagera mu Burasirazuba bwo Hagati mu mpera z’iki cyumweru.

Umwe mu bashinzwe umutekano yatangaje ko izindi ndege z’intambara za Amerika ziri mu Bwongereza, zirimo izigaba ibitero n’izizongerera amavuta na zo ziri kwegerezwa aka karere, mu buryo busa n’aho Iran ishobora guterwa vuba.

Mu gihe ibyago byo guterwa byiyongera, Iran na yo ivugwaho gukomeza ibikorwaremezo byayo bya nucléaire, yifashishije ibyuma bikomeye na sima nyinshi kugira ngo bitazangirika cyane mu gihe byaba birashweho.

Tariki ya 31 Mutarama 2026, Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Gen Amir Hatami, yaburiye Amerika ko niyongera gutera igihugu cyabo, ari yo izabihomberamo kandi ko na yo izarasa muri Israel.

Gen Hatami yamenyesheje Amerika ko imbaraga zose Amerika yakoresha zidashobora gusenya ibikorwaremezo bya nucléaire bya Iran, kabone n’iyo abahanga bayo mu bya siyansi n’abasirikare benshi bakwicwa.

Comments are closed.