“…ibyo urimo ni amaco y’inda” Dr Tom Close yasubije Bad Rama uherutse guharabika u Rwanda
Nyuma y’aho Bad Rama ashyize hanze amagambo arimo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo, Bwana Tom Close yamwibukije ko urwo Rwanda ari gusebya we arutuyemo, agasanga ahubwo ari amaco y’inda abimutera.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, abugenera Bwana Mupendi Ramadhan uzwi nka Bad Rama, Dr MUYOMBO Thomas wamenyekanye cyane nka Tom Close yamaganye amagambo uyu mugabo Bad Rama aherutse gushyira hanze abinyujije kuri Live ye instagram.
Uyu mugabo Bad Rama wabaye umujyanama w’abahanzi batari bake hano mu Rwanda, yatangaje amagambo akomeye ndetse bamwe bavuga ko yuzuyemo ububeshyi, urwango n’inzigo, aho asebya u Rwanda ndetse n’abaruyobora, icyakora aya magambo yasamiwe hejuru na bamwe mu batifuriza ineza u Rwanda, bamusiga indabyo, baramwogeza karahava.
Mu kumusubizaz Bwana Tom Close yamubwiye ko urwo Rwanda ari gusebya we arutuyemo ndetse ko ibyo bibi atabibona, yagize ati:”U Rwanda muvuga ni rwo dutuyemo ntabwo ari urwo mutubwira, naho ibyo bindi urimo ni amaco y’inda. Ubundi mwabaye mugira roho nzima ibatera kugira isoni z’amahano ntimwakabaye munatinyuka kuvuga ubusa. Imisozi y’u Rwanda mwatsinzeho abarwo ntizatuma mutuza, n’iyo mwajya he”
Close yongeye yibutsa uyu mugabo, ndetse n’abandi bamushyigikiye ko uru Rwanda bifuriza inabi rumeze rutya ndetse rutangarirwa n’amahanga kubera ibitambo by’abaraso yatanzwe n’abana barwo barukunda, barurwaniye baharanira ko rugera aho rugeze ubu, ati:”U Rwanda rwa none rutangarirwa n’Isi ntabwo rwavuye mu ijuru ngo rwiture hasi ngo baa!… Rwavuye mu bitambo by’amaraso y’abarwitangiye, hamwe n’ibyuya ndetse n’amajoro yarawe n’abarwo barwubatse.”
Ubutumwa bwa Close bwishimiwe n’abatari bake, ndetse hari n’abandi bavuze ko abantu bazwi mu gihugu bagakwiye kujya banyomoza amagambo avugwa n’abadashakira igihugu amahoro, uyu witwa Anselme Izabayo ati:“Urakoze Tom, ubutumwa bwawe bwumviswe kandi neza, birakwiye ko bano twita aba influencers bajya bafata iya mbere mu kwamagana no kunyomoza rimwe na rimwe amagambo nk’ayo, barumvwa kandi barakurikirwa n’abatari bake”
Comments are closed.