Jurgen Zomermaand yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda yambara umwenda w’umuhondo

266

Umuhorandi Jurgen Zomermaand ukinira Picnic Team yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 akoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 53 ku Ntera y’Ibilometero 145,3.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hakinwe agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda ya 2026 aho abasiganwa bahagurikite i Huye banyura muri Nyungwe basoreza i Rusizi ku ntera y’Ibilometero 145,3.

Nk’uko bisanzwe n’ubundi abakinnyi babanje kugenda ikilometero badasiganwa ubundi babona guhabwa rugari ngo basiganwe. Ubwo isiganwa ryari rigitangira abakinnyi bamwe bagiye bashaka kwiyambura abandi ngo bagende ariko bagahita babagarura.

Ku kilometero cya karindwi Shafik Mugalu ukinira Amani, Sousa ukinira Localiza, Manizabayo Eric Karadiyo wa Benediction, Zemke wa Rembe na Eyob Metkel wa Istanbul bahise bajya imbere y’abandi ariko ibi ntabwo byatinze kubera ko nabo bahise bagarurwa.

Ku kilometero cya 18 Girmay (Istanbul), Muhoza Eric (Amani), Vidal (Bike Aid), Theiler (Rembe) na Tuyizere Etienne (Rwanda) bagiye imbere ubundi batangira no kongera intera hagati yabo n’igikundi.

Mewael Girmay ukinira Istanbul Team yegukanye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiye i Nyamagabe ku kilometero cya 25 akurikirwa na Vidal na Theiler.

Mewael Girmay ukomoka muri Eritrea akaba akinira Istanbul Team ni nawe wegukanye amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe i Kigeme, ku kilometero cya 32. Yakurikiwe na Theiler na Muhoza Eric.

Ikinyuranyo cyari hagati y’abakinnyi batanu b’imbere n’igikundi cyagiye kigabanyuka ubundi birangira banafashwe.

Miguel Heidmann yaje kwegukana amanota y’umusozi wa Gatatu yatangiwe ku Musozi wa Gashwati ndetse anegukana amanota ya Sprint ya kabiri yatangiwe ku Kitabi ku kilometero cya 51.

Ku kilometero cya 55 Reuben Thompson wa Lotto-Groupe Wanty yahise ajya inbere wenyine ubundi yegukana amanota y’Umusozi wa Kane yatangiwe muri Pariki ya Nyungwe ku kilometero cya 59,8.m n’amanota y’Umusozi wa Gatanu yatangiwe muri Pariki ya Nyungwe, ku Musozi wa Pindura, ku kilometero cya 69.

Reuben Thompson yakomeje kuba imbere ndetse agera naho ashyiramo intera y’umunota hagati ye n’igikundi ariko birangira aje kugira ikibazo cy’igare baranarihindura iyi ntera irabanyuka.

Ntabwo yigeze acika intege yakomeje guhatana ubundi yongera gushyiramo intera y’igihe kinini.

Nahom Araya wa Eritrea nawe yaje kuva mu gikundi gusa biza kurangira abakinnyi bose bafashwe.

Mu bilometero 10 bya nyuma Jurgen Zomermaand wa Dévelopment Picnic PostNL yagiye imbere wenyine ubundi birangira yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda ya 2026 akoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 53 byamuhesheje kwegukana umwambaro w’umuhondo.

Comments are closed.