Abaganga bagiriwe inama yo kugira impuhwe igihe bita ku barwayi

220

Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie bizobereye mu kuvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo biri mu Karere ka Bugesera byizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarwayi, Dr. Nzayisenga Albert uyobora ibyo bitaro ashishikariza abaganga kugira impuhwe igihe bita ku barwayi kuko ngo bibaha icyizere cyo gukira.

Uyu munsi w’Abarwayi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 11/02 ku rwego rw’Isi, uyu mwaka wa 2026 bikaba bibaye ku nshuro ya 34. Ku rwego rw’Ibitaro bya Rilima wizihijwe ku cyumweru, tariki 22 Gashyantare 2026.

Ni umunsi witabiriwe n’abayobozi batandukanye bavuye mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima wari unahagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, abayobozi bahagarariye ingabo na Polisi mu Murenge wa Rilima, abihayimana, abarwayi barwariye mu Bitaro bya Rilima, hamwe n’abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri bituranye n’Ibitaro.

Abarwayi bagenewe impano zitandukanye zirimo ibikoresho byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi, ndetse n’amafaranga yo kubafasha kugura ibyo bakeneye. Hanabayeho kubabwira amagambo arema umutima hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kugira impuhwe nk’iz’Umusamariya – Gukunda wakira ububabare bw’undi.”

Iyo ni insanganyamatsiko Papa Leon XIV yahaye uriya munsi, ariko no ku rwego rw’Ibitaro bya Rilima hari insanganyamatsiko yatoranyijwe ari yo “Impuhwe z’Umusamariya mu murimo w’ubuganga.”

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi, wari Umushyitsi Mukuru uhagarariye Cardinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na nyir’Ibitaro, dore ko ibyo Bitaro ari iby’Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu gitambo cya Misa, Padiri Donatien Twizeyumuremyi yatanze inyigisho ziganisha ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga w’Abarwayi, anabijyanisha n’icyumweru cya mbere cy’igisibo, akaba yarasabye abari baje mu gitambo cya Misa kwiga gutega amatwi Imana, gutega amatwi abaciye bugufi n’abanyantege nke.

Yasabye buri wese kwirinda gukoresha amagambo akomeretsa abantu bafite ubumuga “ayo yise amagambo mabi akomeretsa”.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi ati “Iki gisibo Papa atubwira ati ‘twirinde amagambo mabi tubwira abandi, tubihuze n’ibyo tubwira abarwayi n’abaciye bugufi. Ibi bizamo ya magambo mabi tubwira abafite ubumuga bwo mu mutwe, abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutumva, n’abindi. Urukundo rw’Imana rugaragarire mu buryo twitwara tugirira abaciye bugufi.”

Mu Ivanjili y’Umusamariya Mwiza, Padiri Donatien Twizeyumuremyi asaba abantu kumva ubutumwa bwa Papa busaba buri wese kugira impuhwe kugira ngo abashe kugirira neza abandi bantu.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Nzayisenga Albert

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Nzayisenga Albert, avuga ko Ivanjili y’Umusamariya ihora yibutsa umuhamagaro w’Umuganga, akavuga ko ibyo Bibiliya ivuga byafatwa mu mvugo yoroheje ihura n’ubuzima bwa buri munsi Abanyarwanda babamo, aho bajya gusaba serivisi kwa muganga.

Yagize ati “Uwo muntu wakomeretse yagereranywa n’umurwayi uza ku Bitaro ababaye, afite ubwoba, ashobora kuba adafite kivurira, cyangwa yumva nta we umwitayeho. Rero nk’Umuganga, uhamagarirwa kuba Umusamariya mwiza, umuntu ukora kwa muganga ahamagarirwa kuba Umusamariya mwiza, bivuze guhagarara, kumva, no kuvura umurwayi utitaye ku miterere ye, ku nkomoko ye, cyangwa ubushobozi bwe.”

Dr. Nzayisenga Albert yakomeje agira ati “Impuhwe mu buvuzi uko jye mbyumva si ugutanga imiti gusa, ni ugutega amatwi umurwayi n’umuryango we, ni ukumusobanurira mu bwitonzi ibyo ugomba kumukorera, ni ukumufata nyirizina nk’umuntu ufite agaciro.”

Yavuze ko “Ubuvuzi budafite impuhwe bushobora gukiza umubiri, ariko ubuvuzi bufite impuhwe bukiza n’umutima.”

Bityo yasabye abantu bose bakora kwa muganga kuba Umusamariya mwiza, kandi ngo si amahitamo ahubwo ni inshingano n’umuhamagaro bakwiye kwishimira, kandi bakaba bagomba kubiharanira buri munsi.

Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’Abarwayi byashimishije abarwariye mu Bitaro bya Rilima, babona ko ari ukubaha agaciro no kubazirikana.

Ndayizigiye Charles (Karoli) w’imyaka 70, ari kwivuza imvune. Yavuze ko uyu munsi bawakiriye neza nk’uwo kubazirikana, kubasengera no kubasabira ngo bazakire.

Ashima serivisI zitangwa n’Ibitaro, akavuga ko babitaho buri munsi, bakabaha imiti, ndetse ngo afite icyizere cyo gukira agataha.

Yashimiye abaturanyi be bazirikana ko arwaye bakaza kumusura kwa muganga.

Kageruka Emmanuel w’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali na we arimo kwivuza imvune yatewe n’impanuka y’imodoka. Yavuze nk’uhagarariye abandi barwayi.

Yavuze ko yagannye Ibitaro bya Rilima amaze kumva ko bikora neza, ariko ngo ahageze yasanze hari abandi bababaye kumurusha.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Abarwayi, yavuze ko uyu munsi udasanzwe kuko wibutsa ko uburwayi atari inenge kandi atari intege nke, ko ahubwo ari ingorane zikeneye impuhwe, ubwitange n’ubufatanye.

Yashimiye abakora kwa Muganga ko babikora nk’umuhamagaro, ndetse ashimira by’umwihariko Ibitaro bya Rilima kandi abisabira umugisha ku bwo gukorana umurava mu kwita ku barwayi.

Kageruka Emmanuel yavuze ko yifuza ko ijwi ry’umurwayi rikomeza kumvikana rikitabwaho kandi rikagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bireba ubuzima bwe. Ikindi cyifuzo ni uko abantu bose bakomeza gufatanya kugira ngo umuryango mugari ukomeze kurangwa n’impuhwe, ubufasha n’ubuvuzi bufite ireme kuri bose.

Mu bindi byaranze uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi mu Bitaro bya Rilima, harimo imivugo n’ubundi butumwa bushishikariza kwita ku barwayi, abantu ntibabatererane, bakabaremamo icyizere ko bazakira.

(Src: Umuseke)

Comments are closed.