Bugesera: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gusagarira umugore usukura umuhanda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 58 y’amavuko ukekwaho gukubita umugore ukora akazi ko gusukura umuhanda mu Karere ka Bugesera.
Uwo mugabo witwa Jean Bosco Rutikanga akurikiranyweho icyaha bivugwa ko yakoze ku wa 22 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko Rutikanga yahagaritse imodoka ye, akayivamo afite inkoni, agahita akubita uwo mukozi amushinja ko yateye ivumbi ku modoka ye mu gihe yakoraga akazi ke ka buri gitondo.
RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza iby’iki cyaha, ndetse uwo mugabo akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Iki gikorwa cyateje impaka mu baturage, benshi bagaragaza ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye kwamaganwa, by’umwihariko rikorewe umukozi wari uri mu nshingano ze za buri munsi.
(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan/indorerwamo.com Bugesera)
Comments are closed.