Amerika yahakanye kugira uruhare mu gitero cya Cuba cyaguyemo abantu bane
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yahakanye ko Amerika yaba yagize uruhare mu gikorwa cyo kurasana cyabereye ku nkengero za Cuba.
Ku wa 25 Gashyantare 2026, Cuba yatangaje ko abasirikare barinda imipaka bishe abantu bane bari mu bwato buriho ibendera rya Amerika.
Hari nyuma y’uko aba bari mu bwato batangiye kurasa ku bashinzwe umutekano, ubwo inzego za Cuba zakoraga ibikorwa by’ubugenzuzi byakorerwaga ku nkengero zayo hafi y’Intara ya Villa Clara.
Abari mu bwato barahagaritswe ngo basakwe, bahita batangira kurasa ku bashinzwe umutekano, na bo birwanaho.
Ubwo yari mu ruzinduko muri Saint Kitts and Nevis, Rubio yahakanye ko Amerika yagize uruhare muri ibi bikorwa, avuga ko bari gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri.
Rubio yavuze ko ubwo bwato kandi atari ubw’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi cyangwa ngo bube ubw’abacunga umutekano wo mu mazi ku ruhande rwa Amerika.
Ati “Mureke dushakishe amakuru, ndetse tuzamenya neza ukuri kw’ibyabaye. Ntabwo ibi bikunze kubaho, ntabwo bisanzwe kubona haba imirwano.”
Umubano wa Cuba na Amerika ntabwo umeze neza, kuko mu mpera za Mutarama 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ibihe bidasanzwe biha igihugu cye ububasha bwo kwibasira Cuba, harimo no guhana ibihugu byose bizayoherezamo ibikomoka kuri peteroli.
Hasinywe iteka rigena uburyo Amerika ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.
Ibintu byakomeje kudogera, ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere bibura amavuta, abakoreshaga imodoka bisunga amagare byose bitewe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.
Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cya gisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba kuhakorera.
Ikindi Amerika iri kuziza Cuba ngo ni uko ikwirakwiza ingengabitekerezo y’aba-Communistes mu gice cya Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kandi iyo miyoborere Amerika itayikozwa.
Comments are closed.