Abasore babiri bagaragaye bahondagura ingumi n’imigeri umukobwa batawe muri yombi
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko abasore babiri bagaragaye bakurubana ari nako bakubita umukobwa imigere mu mutwe kuri ubu bafashwe, bakaba bamaze gutabwa muri yombi.
Abantu bakoresha imbugankoranyambaga, kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Werurwe babonye amashusho ateye ubwoba, aho abasore babiri bariho bahondagura umukobwa, bamukurubana mu muhanda ku manywa, ari nako bamuhondagura imigeri mu mutwe, mu gihe uwo mukobwa nawe yakomezaga gukurubana hasi abafata amapataro.
Ni amashusho yateye ubwoba abatari bake, ndetse bamwe batangira kwibaza niba koko ibyo byabereye mu Rwanda, igihugu kizwiho umutekano, ariko igisubizo cyahise kiboneka kuko hari amajwi yo ku ruhande yavugaga mu Kinyarwanda, ndetse ko n’aho ibyo byabereye ari mu Karere ka Musanze, mu murenge wa Muhoza mu majyaruguru y’u Rwanda nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara.
Ni amakuru na none yemejwe n’umuvugizi wa Police ACP Boniface Rutikanga abinyujije ku X, yongera avuga ko abo basore bamaze kumenyekana ndetse ko kuri ubu bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bacumbikiwe kuri station ya Polisi ya Muhoza, .
Uyu muvugizi yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru, akangurira n’abandi kujya bashira hanze amakuru y’abagizi ba nabi.

Comments are closed.