Burundi: Gen. Alain Guillaume Bunyoni yarekuwe nyuma y’imyaka itatu afunzwe.
Gen. Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba mu bakomeye ageza aho aba minisitiri w’intebe muri icyo gihugu, biravugwa ko yarekuwe nyuma y’imyaka hafi itatu afunze kubera ibyaha yahamijwe n’inkiko.
Hari amakuru aturuka i Burundi avuga ko Gen. Alain Guillaume Bunyoni wari umaze hafi imyaka itatu afunze, biravugwa ko yaba yarekuwe agasanga umuryango we.
Ibi bibaye nyuma y’aho abana b’uyu mugabo wigeze kuba mu bakomeye mu gihugu cy’u Burundi bandikiye Perezida Ndayishimiye Evariste basaba ko yagirira imbabazi umubyeyi wabo. Mu ibaruwa aba bana bandikiye Perezida bamwibukije ko ise yakoreye igihugu imyaka myinshi, ndetse ko ubusore bwe bwose yabumaze mu ishyaka riri ku butegetsi na mbere y’uko bashyirwa muri Leta, bamusabaga ko yaca inkoni izamba akamurekura.
Kugeza ubu nta tangazo Leta yari yashyira hanze, ariko bamwe mu bakomeye bo muri icyo gihugu baremeza ko Gen. Guillaume Bunyoni yarekuwe kubw’imbabazi za Perezida.
Mu mwaka w’i 2023 Bunyoni yarafunzwe nyuma yo guhamnywa ibyaha birimo:
- guhungabanya umutekano w’igihugu;
- guhungabanya ubukungu bw’igihugu;
- Iyezandonke no kwikubiraho umutungo udasobanutse,
- Kugambirira kwica umukuru w’igihugu akoresheje ukoresha imbaraga z’umwijima
Comments are closed.