KANYE WEST YABESHYUJE KU MIKORESHEREZE YA AI MURI ALBUM YE.

KANYE WEST YATANGAJE KO ATIGEZE AKORESHA UBWENGE BUHANGANO MU MUZINGO MUSHYA YITEGURA KUMURIKIRA ABAKUNZI BE.
Kanye Omari West aritegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo nshya, umushinga amaze igihe akoraho, byatumye anabeshyuza ibyavugwaga ko yaba yarakoresheje ubwenge buhangano muri uyu mushinga.
Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 25 Weruwe, aho yanatangarije ko yitegura gushyira hanze indirimbo 13 ziri kuri uwo muzingo, harimo nk’iyitwa “Beauty on the beast “na “preacher man” zimaze igihe zigiye hanze, asorezaho amagambo avuga ko atigeze akoreshamo AI.
Ibi bije bivuguruza ibyo uyu muraperi w’imyaka 49 yaherukaga gutangaza mu minsi yashize ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Justin Laroy, avuga ko yifashishije ubwenge buhangano mu gutunganya uyu muzingo w’indirimbo. Abakurikirana uyu muraperi baje gusanga ko yaba yarakoreshaga urubuga rwa Audimee, ubwo yatangazaga ibi, rukaba rwemerera urukoresha gushyiramo iri koranabuhanga ry’ubu bwenge.
Aha yaragize ati”Nicyo gihe ngo mbasobanurire imbaraga ziri mu gukoresha ubwenge buhangano mu muziki. Ushobora gufata indirimbo iyo ariyo yosr, ugatandukanya amajwi n’ibicurangisho. Iyo rero noherereje amajwi abahanga mu kuyatunganya, hari uko mbabwira nti mubikore mutya.” Ibi byaatumye bamwe bemeza ko uyu mushinga w’indirimbo nta mwimerere we uzaba urimo, ariko Ye mu ijoro ryakeye, akaba yahinduye inkuru yari isanzwe iriho, abyitangariza ku rubuga rwe mbere y’uko aza kuyisohora kuri uyu wa kane, tariki 27 Werurwe, 2026.
Comments are closed.