NI IKI CYABAYE NYUMA Y’AHO UMURAPERI DESIIGNER ATAWE MURI YOMBI MU MINSI ISHIZE?

UMURAPERI DESIIGNER WATAWE MURI YOMBI MU NTANGIRIRO Z’IKI CYUMWERU AKAZA KUREKURWA NYAMARA YARAZIRAGA GUHOHOTERA MUGENZI WE, BYAGENZE BITE KUGIRA NGO AREKURWE?
Abenshi iyo bavuze uyu muraperi, akaba n’umuririmbyi, bahita bibuka indirimbo Panda, yasohotse mu Kwakira, 2015, ikaba yaratumye aba ikimanyabose dore ko yanaciye uduhigo mu myaka yakurikiyeho, ndetse ikazamurira Desiigner izina ku rwego rutangaje. Ibi ariko ntibyatumye mu ijoro ryo kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 23 Werurwe,2026 arara mu maboko atari aye azira guhohotera mugenzi we.
Ibi byabereye muri leta ya South Carolina, aho uyu Sidney Royel Selby III yanakoreye icyaha. Amategeko yo muri iki gihugu ashyira iki cyaha ku rwego rwa gatatu. Byasa bye ko uyu munyamuziki w’imyaka 29 yishyura $1500 kugira ngo arekurwe by’agateganyo, ku munsi wakurikiyeho.
Nk’uko raporo ya Holly County Department ibivuga, abapolisi baje batabara nyuma y’urusaku rwabereye aho Desiigner yari atuye, ndetse ko ubwo bahageraga, Selby III yari yafashe kontaki y’umukobwa bari kumwe ayirenza idirishya, ari nako amusunikira mu idirishya nawe. Uwahohotewe yagaragaweho no kuva kw’amaraso byoroheje no gukoboka k’uruhu rwe.
Si ubwa mbere uyu muhanzi ukiri muto atawe muri yombi dore ko no muri 2023 yakoze amakosa ubwo yafataga indege imwerekeza muri Tokyo, aha naho akaba yaraje kwisanga mu butabera, agahanishwa gukora imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro.
Mu minsi ibiri ishizemuraperi aherutse gushyira ku rubuga rwa youtube indirimbo yitwa Relax mu gihe yaje ikurikira iyitwa America’s baby, yasohoye mu Kuboza k’umwaka ushize.
Comments are closed.