Bugesera: Imibiri 52 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro, hashimwa ubutwari bw’Inkotanyi.

Mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 52 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu mirenge ya Gashora na Rilima.
Ni igikorwa cyabaye mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora, mu muhango witabiriwe n’imiryango y’abazize Jenoside, ubuyobozi bw’Akarere, inzego zitandukanye n’abaturage benshi.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anagaragaza ko kuba nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe hakigaragara imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe.
Yagize ati: “Kuba tugishyingura nyuma y’imyaka 32 jenoside ihagaritswe, ni kimwe mu byerekana ubukana yakoranywe, igihombo igihugu cyagize ariko no kudatanga amakuru byuzuye byakurikiye inzira turimo y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Yakomeje ashimangira ko abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange batari bonyine muri uru rugendo rwo kwiyubaka.
Mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo, Nkurunziza Pierre Damien uzwi nka Maji Maji, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku ruhare rwagize mu guhagarika Jenoside no kugarura icyizere cy’Abanyarwanda.
Ati: “Uyu munsi wa none turashima Imana ko iyi mibiri y’abacu bose isubijwe agaciro uyu munsi , ni umunsi umuntu adashobora kwibagirwa, utabura ishimwe rikwiye igihugu ku bw’imbaraga igihugu cyakoresheje kugira ngo ibintu byose bigende neza. “
Yanashimiye abagize uruhare mu kugaragaza ahari imibiri n’abafashije mu gutuma ishyingurwa ryayo rigenda neza.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yavuze ko kubera imiyoborere myiza ihari, abarokotse Jenoside bongeye kugira ubuzima, ashimangira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.
Ati: “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,Abanyamuryango ba IBUKA turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko uyu munsi turabyita icyacu kuko tubyemerewe. Turashimira leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Perezida Kagame, uruhare rukomeye rutaziguye yagize kandi kugeza n’ubu ubuzima bwacu turacyarubona, turacyaruzirikana ndetse tubifata nk’umwihariko. Uburyo dufatwa amaboko, dukomezwa kugira ngo tudasubira mu rupfu twabayemo.”
Yongeyeho ko nubwo hari ibyakozwe, hakenewe kongerwa imbaraga mu kuvugurura inzibutso zirimo urwa Gashora n’urwa Ruhuha, kugira ngo zibashe kwakira neza imibiri ishyingurwa mu cyubahiro.
Depite Mukandanga Speciose wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo gusubiza agaciro abazize Jenoside no guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho.
Ati: “Ni umwanya mwiza wo guha agaciro abacu no kuzirikana ko amateka y’igihugu cyacu atazibagirana. Iyo twibuka ni ugutekereza, ni no gushimangira ubumuntu dusangiye ndetse n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda twatakaje. Ni inshingano kandi abakiriho guha agaciro Abatutsi bishwe kuko bambuwe ako gaciro. “
Yasabye Abanyarwanda kurushaho kurwanya abahakana Jenoside n’abayipfobya, anasaba ababyeyi gutoza abakiri bato indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ubumwe.
Akarere ka Bugesera gafite inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo iza Nyamata, Ntarama, Ruhuha na Gashora.
Imibiri yashyinguwe kuri uyu munsi yabonetse mu mirenge ya Gashora na Rilima, ishyingurwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora ruruhukiyemo imibiri isaga 5229.


(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)
Comments are closed.