Burundi: Perezida Evariste yatorewe kongera guhararira ishyaka CNDD-FDD mu matora y’umwaka utaha

243

Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi yaraye yongeye kugirirwa icyizere n’Abarwanashyaka ba CNDD FDD atorerwa kongera guhagararira iryo shyaka mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2027 muri icyo gihugu.

Ni amatora yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 26 Mata 2026 mu ikoraniro ridasanzwe ry’ishyaka CNDD-FDD ryabereye mu Ntara ya Gitega ari naho hari umurwa mukuru wa politiki mu gihugu cy’u Burundi.

Abakurikiranira hafi polotiki ya Bujumbura bavuga ko batunguwe n’icyo cyemezo kuko benshi bari bazi ko Perezida Evariste Ndayishimiye azarekura kubera ibyo yari aherutse kuvuga i Bujumbura ubwo yavugaga ibyo yasubije umwe mu baturage yamwandikiye binyuze ku murongo we wa whatsapp, perezida Evariste yagize ati:”Hari umuturage uherutse kunyandikira kuri whatsapp arambwira ngo ntacyo maze, ngo nta n’icyo namariye igihugu” Perezida yakomeje avuga ko nawe yamusubije ko afite amahirwe kuko agiye kuvaho, ati:”Nahise musubiza nti, wowe ufite amahirwe kuko ngiye kubuvaho”

Mu gihe bamwe bavuga ko batunguwe, abandi b’imbere mu ishyaka bavuga ko ntacyabatunguye kuko byari bizwi neza ko Perezida Evariste ariwe uzoongera guhagararira iryo shyaka mu matora y’umwaka utaha, uyu witwa Lambert NGIZWENAYO yabwiye kimwe mu binyamakuru bikorera i Bujumbura ati:”Ntacyatunguranye, byari bizwi ko Evariste ariwe azongera guhagararira CNDD-FDD, ni ibintu byari bizwi, gusa, nyuma ya manda ze ebyiri nibwo hazashakwa undi kuko imbere mu ishyaka batemera ko yarenza manda ebyiri

Perezida Evariste yatorewe kuyobora Uburundi ku itike ry’ishyaka rya CNDD-FDD mu mwaka wa 2020 asimbura Perezida Pierre Nkurunziza wari umaze kwitaba Imana.

Comments are closed.