Jose Chameleone n’umugore we bemeranyije gutandukana

128

Umuhanzi Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim bemeranyije gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’igihe kinini bari bamaze batabana ndetse bagerageza kwiyunga bikarangira bidakunze.

Aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri itanu batandukanye, nyuma y’uko Daniella Atim yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’abana babo.

Mu mezi ashize, impande zombi zari mu biganiro by’ubwiyunge byakurikirwaga n’urukiko, ariko amaherezo bemera ko buri wese yakomeza ubuzima bwe ukwawo.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo The New Vision, avuga ko uru rwego rw’ubwiyunge rwari ruyobowe n’umucamanza Jane Okuo Kajuga, ndetse hakaba hasigaye gusa ko amasezerano y’itandukana ashyirwaho umukono kugira ngo atangire kubahirizwa mu buryo bw’amategeko.

Daniella Atim yahawe uburenganzira bwo gukomeza kurera abana batanu babyaranye na Chameleone barimo Abba, Alpha, Amma, Alba na Xara Mayanja, mu gihe Jose Chameleone yemerewe kujya abasura aho batuye muri Amerika.

Uyu muhanzi kandi yemeye kujya atanga buri kwezi amafaranga y’indezo y’abana angana na 2000$ [asaga miliyoni 2,9 Frw], agamije gufasha mu mibereho yabo no kubitaho.

Nubwo aba bombi bamaze kumvikana ku bijyanye n’itandukana n’uburere bw’abana, ikibazo cyo kugabana imitungo bahuriyeho cyo ntikirarangira.

Biteganyijwe ko Urwego rw’Urukiko Rukuru rushinzwe ibibazo by’imiryango ari rwo ruzafata umwanzuro ku mitungo yose bashatse bakiri kumwe nk’umugabo n’umugore.

Jose Chameleone na Daniella Atim bari bamaze imyaka myinshi babana ndetse bafatwa nk’umwe mu miryango y’ibyamamare yari ikunzwe cyane muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mbere y’uko umubano wabo utangira kuzamo ibibazo byaje kubaviramo gutandukana burundu.

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu batandukanye, Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim bemeranyije gutandukana byemewe n’amategeko.

Daniella yahawe kurera abana babo batanu, mu gihe Chameleone azajya atanga 2000$ buri kwezi yo kubafasha no kujya abasura muri Amerika.

Comments are closed.