Papa Francis yasabye ibihugu bikize kureka uburyarya babeshya ko bakunda abakene
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yibukije isi ko abakene nabo ari abantu ko bagomba guhabwa agaciro nk’agahabwa abandi bose ku isi ndetse ko ibihugu bikize bigomba kureka uburyarya
Umuyobozi wa kliziya gatolika ku isi Papa Francis yavuze ko icyorezo cya coronavirus cyerekanye neza uko abakene bigijweyo muri sosiyete zitandukanye zo ku isi. Avuga ko ubukene kenshi buhishwa, ariko kugerageza gufasha abandi bidufasha kumenya abo turi bo.
Papa Francis yagize ati:”Coronavirus iri kutugiraho ingaruka twese, abakire n’abakene, irerekana neza uburyarya. Mfite ubwoba bw’uburyarya bw’abanyepolitiki bamwe na bamwe bavuga ko bahanganye n’ibibazo, nk’ikibazo cy’inzara ku isi, ariko hagati aho bagacura intwaro” Papa yakomeje agira ati:
“Iki ni igihe cyo guhinduka tukava muri ubwo buryarya. Ni igihe cy’ubunyangamugayo.
Buri bibazo byose bizana akaga n’amahirwe. Uyu munsi mbona dukwiye kugabanya ibyo dukora n’ibyo dukoresha tukiga kumva no kubana n’isi ya nyayo. Dukwiye guhindukira tukareba iruhande rwacu. Aya ni amahirwe yo guhinduka.
Ndabona ibimenyetso by’ubukungu burimo ubumuntu. Ariko ibi nibirangira ntituzibagirwe aho tuvuye ngo dusubire aho twahoze. Iki ni igihe cyo gutera intambwe tukava mu gukoresha no gukoresha nabi isi, tukayisigasira.
Mu gusigasira isi, reka ngire ingingo mvugaho.
Iki ni igihe cyo kureba abakene. Yesu/Yezu aravuga ngo tuzahorana n’abakene igihe cyose, kandi ibi ni ukuri. Ni abantu bariho udashobora guhakana. Ariko barahishwa kuko ubukene butera ipfunwe.
Mu minsi ishize i Roma, mu gihe cyo kuguma mu ngo, umupolisi yabwiye umugabo ati: “Ntugomba kuba uri mu muhanda, jya mu rugo”. Undi aramusubiza ati: “Ntaho kuba ngira. Mba ku muhanda”.
Hari umubare munini w’abantu nk’uyu. Ariko ntitubasha kubabona kuko ubukene buteye ipfunwe. Ariko ubu bari mu ishusho iboneka ku isi.
Tereza w’i Kalikuta yarababonye agira ubutwari bwo kubafasha. “Kubona” abakene bisobanuye kubasubiza ubumuntu. Ntabwo ari ibintu, ntabwo ari umwanda, ni abantu.
Ntabwo dukwiye gushyiraho pilitiki zo kubafasha nkaho ari inyamaswa, kuko ni ko benshi bafatwa mu gufashwa.
Reka mbagire inama. Iki ni igihe cyo kumanuka hasi aho bari. Ntekereje ku gitabo ‘Notes from Underground’ cya Dostoyevsky.
Aho abakozi b’ibitaro byo muri gereza bari barageze aho bafata imfungwa nk’ibintu. Yarebye uko bafashe mugenzi we wari umaze gupfa aryamye ku gitanda gikurikiyeho arababwira ati: “Nimugeze aho! Nawe yari afite umubyeyi”.
Kenshi natwe tugomba kwibwira gutya: ko uriya mukene nawe yari afite nyina wamureze amukunze. Nyuma mu buzima ntituzi uko byamugendekeye. Ariko birafasha gutekereza ku rukundo nawe yigeze kugira mu cyizere nyina yari afite.
Duca intege abakene. Ntitubaha uburenganzira bwo kurota urukundo rwa ba nyina. Ntibazi gufatwa neza icyo ari cyo; benshi babeshwaho n’ibiyobyabwenge. Kubareba bidufasha kuvumbura ubwiza bw’Imana ari nabwo bwa mugenzi wawe.
Manuka hasi, renga ibishashagirana bidafatika by’isi ugere ku mukene ubabaye. Uku ni ko guhinduka dukwiye kugeraho. Kandi niba tudahereye aha, nta kindi gihe bizabaho.
Comments are closed.