Abapolisi 2,282 bazamuwe mu ntera, abagera kuri 261 boherezwa mu kiruhuko k’izabukuru

9,356

Kuri uyu wa 26 kamena, prezida wa Repubulika yazamuye mu ntera abapolisi bagera kuri 2,282 mu gihe abandi bagera kuri 261 bagiye mukiruhuko k’izabukuru. (Photo archive)

Nk’uko abyemererwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’U Rwanda, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi bagera kuri 2,282 abandi bagera kuri 261 boherezwa mu kiruhuko k’izabukuru.

Abari ba ACP Assistant Commissioner of police babiri aribo EMMANUEL HATARI na COSTA JOSEPH HABYARA bagizwe ba CP Commissioner of police. Abari ba CSP Chief superintendent of police umunani bagizwe ba ACP.

Nyakubahwa prezida wa Repubulika Paul KAGAME yongeye aza muraho mu ntera ba Senior superintendent of police (SSP) 22 abagira CSP (Chief superintendent of police), abagera kuri 39 bari ku rwego rwa SP (Superintendent of police) bagizwe ba SSP.

Ba CIP (Chief inspector of Police)37 Bazamuwe bashyirwa ku ipete rya SP, mu gihe aba IP (Inspector of police) 35 bagizwe ba CIP, naho ba AIP (Assistant inspector of police) 333 Bazamuwe mu ipete bagirwa ba IP. Chief sergeant umwe yazamuwe agirwa AIP, ba suzofisiye 9 bagirwa ba chief sergeant, ba caporal 62 bagirwa ba sergeant.

Prezida Kagame yongeye yifuriza ikiruhuko kiza aboherejwe anashimira imbaraga zabo bakoresheje mu kubaka igihugu, yongera yifuriza akazi keza abazamuwe mu ntera.

Comments are closed.