Muhanga: Abajura bapfumuye ibiro by’umurenge bibamo byinshi harimo na mudasobwa Enye

7,072
Abajura bapfumuye ibiro by

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, abajura bapfumuye ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga biba mudasobwa enye ndetse n’ikarito yari irimo imiti yo kuvura inka zo muri gahunda ya ‘Girinka’.

Amakuru dukesha Kigali today aravuga ko abo bajura bapfumuye munsi y’idirishya rireba inyuma ry’icyumba gikorerwamo n’abakozi benshi ari ho izo mudasobwa zari ziri, umwe yinjiyemo agahereza ibyibwe abandi bari hanze bagahita babijyana, icyakora ntibyabahiriye kuko umwe muri bo yafashe n’abarinda ibyo biro.

Ibyo biro byari bicungiwe umutekano n’abarinzi batatu harimo n’umwe urinda SACCO y’uwo murenge, bakavuga ko bibwe mu gihe hagwaga akavura gake, hakaba hategerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza.

Umuyobozi wa Koperative ‘Unity Security’ abarinda umurenge wa Shyogwe babarizwamo, Evariste Nkurunziza, asobanuka uko ikibazo kimeze ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Ati “Baduhamagaye mu ma saa cyenda z’ijoro batubwira ko twibwe, aho tuhagereye dusanga koko ni byo, ubu dutegereje ko RIB ihagera hagakorwa iperereza. Twamenye ko hibwe mudasobwa enye n’ikarito y’imiti ivura amatungo”.

Ati “RIB iradufasha gushakisha turebe ko ibyibwe byaboneka, ariko nibitaboneka igihombo ni icyacu kuko mu masezerano tugirana n’abakiriya ni uko duhita tubishyura ibyibwe”.

Si ubwa mbere aho abajura banyuze hapfumurwa, kuko no mu minsi ishize bigeze kuhapfumura ariko icyo gihe abazamu barabatesheje bagenda ntacyo batwaye.

Ibiro by

Comments are closed.