RIB yerekanye Paul RUSESABAGINA washinze umutwe wa MRCD wigambye ibitero by’i Nyabimata
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru n’Abanyarwanda Bwana RUSESABAGINA Paul washinze umutwe wa MRCD urwanya Leta, umutwe wigambye ibitero by’i Nyabimata.
RUSESABAGINA Paul wamenyekanye cyane mu bikorwa byo kurwanya no gusebya igihugu cy’u Rwanda abikorera ku ma radiyo yo hanze ni umuyobozi w’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda ndetse bihitana abaturarwanda.
Uyu kandi bivugwa ko ariwe washinze,akaba n’umuterankunga mukuru w’iyi MRCD ishamikiyeho imiryango myinshi irimo uyu mutwe wa FLN, PDR-Ihumure,n’iyindi myinshi ikorera hirya no hino mu isi.
Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo; iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amagepfo muri Kamena 2018.
RIB yavuze ko uyu Rusesabagina yafashwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu mpuzamahanga azanwa mu Rwanda.
Mu ntangiriro za Gicurasi 2019 ubwo uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yemezaga ko u Rwanda rwataye muri yombi Major Sankara ndetse ko azagezwa imbere y’ubucamanza, Bwana Paul Rusesabagina yavuze ko ko ifatwa rya Major Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wawo “ritaciye intege” uwo mutwe.
Muri iryo tangazo, umukuru wa MRCD, Rusesabagina yavuze ko “urugamba rukomeje…ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR”.
Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bamwe mu Batutsi bahungiye muri Hotel ya Mille Collines mu Mujyi wa Kigali, Rusesabagina yayoboraga.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,Rusesabagina yakoze filime yise “Hotel Rwanda” imutaka ko ari we warokoye abari muri iyo hoteli ayikoresha mu nyungu ze bwite byatumye amahanga amusingiza kugeza ubwo mu Ugushyingo 2005 yahabwaga igihembo cya ‘Presidential Medal Award of Freedom’,na Perezida George W. Bush wa Amerika.
Bamwe mu barokokeye muri iyo hoteli,bavuga ko Rusesabagina atabahishe by’impuhwe kuko yagiye abasaba amafaranga akayishyirira mu mufuka kandi ngo akaba yarakoranaga bya hafi n’abari mu ngabo za Leta yakoraga Jenoside icyo gihe.
Paul Rusesabagina nta ruhare yagize mu gukiza Abatutsi muri 1994 kuko aho yagereye muri Hotel Mille Collines, yakoresheje abakozi inama, abasaba gusohora mu byumba abantu bose barimo badafite ubwishyu, bakaryama mu birongozi (corridor). Umuntu wabaga adafite ubwishyu, Paul Rusesabagina yamusinyishaga sheki y’ingwate ku gahato.
Bivugwa ko mu gihe Paul Rusesabagina yamaze kandi acunga iyi Hotel, yaranzwe kandi no gufatanya n’abayobozi bakuru b’Interahamwe n’abayobozi b’ingabo za ex-FAR bari ku isonga ya Jenoside. Ubwo bufatanye hagati ya Paul Rusesabagina n’ibikomerezwa byo muri Leta y’u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Paul Rusesabagina yakoresheje uku kwamamara kwe muri gahunda zo guhakana no gupfobya Jenoside anashinga umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Comments are closed.