Rubavu: Mu bihe bitandukanye Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage
Ku bufatanye n’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Ni muri urwo rwego mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye mu karere ka Rubavu mu mpera z’iki cyumweru dusoje abantu batanu bafatanwe ibiyobyabwenge (urumogi) bakwirakwizaga mu gihugu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu 5 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 7000 barimo gucuruza mu Rwanda. Yavuze ko uru rumogi rwagaragaye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, aho barukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ihatanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Tariki ya 11 Nzeri mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Murambi, Tuyisenge Janvier w’imyaka 26 yafashwe atwaye moto ifite ibirango RC 600D ahetse ibiro bitanu by’urumogi. Kuri uwo munsi kandi mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Muhira uwitwa Muhire Patrick w’imyaka 35 na Niyonzima Emmanuel w’imyaka 23 bafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi. Habimana Aloys w’imyaka 51 na Nsanzimana Maridadi w’imyaka 31 bafatanwe udupfunyika ibihumbi bitanu by’urumogi.”
CIP Karekezi avuga ko bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “Bariya bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryakoranye n’abaturage bituma bariya bantu bose bafatirwa mu cyuho bafite ruriya rumogi.”
Umuvugizi wa Polisi yaboneye gukangurira abantu kwirinda kwishora mu bikorwa by’abajyana mu byaha nko gucuruza ibiyobyabwenge kuko ibihano ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge byakajijwe. Yabibukije ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage itazahwema gufata abantu bose bishora mu biyobyabwenge.
Twabibutsa ko na none tariki ya 10 Nzeri Polisi ikorera mu murenge wa Gisenyi yari yafashe urumogi rwari rwapakiwe mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Abari barufite bakaba bararuteshejwe barukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu kiyaga cya Kivu.
Comments are closed.