Umugore ushinjwa gushaka kuroga Prezida wa Amerika yahakanye ibyo ashinjwa
Umugore wo muri Canada yarezwe n’urukiko rwa leta ya Amerika koherereza Perezida Donald Trump ibaruwa irimo uburozi bwa ricin.
Pascale Ferrier w’i Québec, yatawe muri yombi ku cyumweru ari kwinjira muri leta ya New York ku mupaka w’ahitwa Buffalo. Abayobozi bavuga ko yari yitwaje imbunda.
Pacale yavuze ko atemera icyaha aregwa cyo gushaka guhungabanya perezida.
Iyo baruwa bivugwa ko yoherejwe mu cyumweru gishize, havumbuwe ubukana bwayo itaragera muri White House.
Muri iyo baruwa, uwayanditse asaba Bwana Trump guhagarika kwiyamamaza, ariko harimo na ricin, uburozi karemano buba mu ntete z’ikimera cyo mu bwoko bw’ibibonobono.
Muri iyo baruwa kuri Bwana Trump yari yanditsemo ati: “Nakuboneye izina rishya: ‘Umunyagitugu usa nabi'”. FBI ivuga ko kuwa kabiri ari bwo uregwa yashyikirijwe urukiko i New York.
Iyo baruwa irakomeza iti: “Nizere ko uyikunda. Urasenya Amerika uyijyana mu kaga. Mfite babyara banjye muri Amerika, rero sinshaka indi myaka ine muri kumwe nka perezida. Hagarika kujya mu matora.”
Ibaruwa ivuga ubwo burozi nk'”impano idasanzwe” kandi ko “nidakora, nzashaka ubundi buryo nkugezaho uburozi, cyangwa nzakoreshe imbunda yanjye ninshobora kuza.”
FBI ivuga ko iyo baruwa iriho ibimenyetso by’intoki (fingerprints) z’uregwa.
Bikekwa ko yohereje ubundi burozi nk’ubu ahantu hatanu muri Texas, harimo muri gereza no mu biro by’umupolisi mukuru nk’uko bivugwa n’inyandiko z’urukiko.
Madamu Pascale ku wa kabiri nimugoroba mu rukiko rw’i Bufallo, New York, yari kumwe n’umuntu usemura Igifaransa nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.
Umunyamategeko we yasabye ko habanza kumenyekana neza niba umwirondoro w’uregwa uhuye n’uw’uwazanywe mu rukiko.
Umucamanza yavuze ko iburanisha rindi rizaba tariki 28 z’uku kwezi kwa cyenda. Uregwa arakomeza gufungwa kugeza icyo gihe kuko abashinjacyaha bavuga ko ashobora gucika arekuwe.
Abakozi b’ibiro bya White House bariho bagenzura urwandiko rwari rwohererejwe prezida Trump Donald
Comments are closed.