Prezida Kagame yasabye abahungiye hanze gutaha ku neza aho kwigira abarakare
Ibi prezida wa Repubulika yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo yari ayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR-Inkotanyi yabereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu ijambo rye ryamaze umwanya utari muto, Prezida Kagame yatinze cyane ku bayobozi bangiza umutungo wa Leta ndetse ntibatinye no kuwunyereza, ababwira ko bahagurukiwe kandi ko batazihanganirwa, yatanza urugero rw’umuyobozi uhabwa inshingano zo kubaka amashuri yarangiza akubaka ari munsi y’ari ateganijwe avuga ko hari abana baba bavukijwe amahirwe yo kwiga.
Ku bijyanye n’umutekano, Nyakubahwa prezida wa Repubulika akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango FPR INKOTANYI, yavuze ko abibwira ko bazataha barwana nk’uko n’abandi babikoze bari mu nzozi.
Yagize ati “Hari n’abibeshya bakavuga ngo bariya bose bagiye bakiri bato, bararwanye bahindura ibintu, natwe ni ko tuzabigenza. Ntabwo ari ko bigenda. Kubigira bikagukundira ugomba kuba uri mu kuri. Ntabwo wapfa kubikora gusa ngo nanjye ndakora nk’ibyo bakoze. Kuko ababikoze mbere bari bafite impamvu baharanira, bitandukanye no kuza gusa wigize umurakare, ukica abantu, ukanabiba, cyangwa ufite icyo ushaka kuba byanze bikunze.”
Prezida Kagame yakomeje avuga ko icyo ushaka kuba bitabujijwe ariko ko uko ushaka kukiba, niba biri buhungabanye ubuzima bw’abantu utari bukibone gutyo.
Ati “Hanyuma ukavuga uti niba ntakibonye ndarakaye ngiye hanze y’Igihugu, nzagaruka nk’uko n’abandi baje, ndwane, mbavaneho nshyireho ibyo nshaka. Ubundi n’ibyo ngibyo ntabwo ari byo, no kubirota ubundi biragoye, burya hari byinshi abantu barota kubera ko binashoboka. Ariko ibi byo, kandi mpora mbabwira buri munsi ariko ntibashake kubyumva, hashize imyaka myinshi kandi ukuri kurigaragaza.
Iyo umuntu akubwira, ukanabona, ariko ugakomeza wanga kubona igikwiye kuboneka, ugakomeza utumva kandi ufite amatwi yumva ariko ntiwumve kubera ikiri mu mutwe wawe, ukuri kurigaragaza, ntabwo ujya aho ngo ugumye ukuririmbe.”
Perezida Kagame avuga ko hari abagerageje guhungabanya u Rwanda bava mu bihugu bituranye na rwo, Uganda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ngo byarabananiye, bamwe bitabahiriye.
Yabwiye abakibigerageza ko bashatse babivamo kuko intambara badashobora kuzitsinda.
Ubutumwa yahaye abanyamuryango ni tiugukomeza gukora neza.
Ati “Usibye ibibazo dufite tugomba gukemura, tumeze neza, kandi dukomereze aho, dukora byiza, dukore ibishoboka byose, hanyuma ibyo bibazo bindi bizagenda bisobanuka buhoro buhoro kuko n’abatwifuriza inabi navuga ko na bo ubwabo batameze neza. Icyo gihe bakirwana n’ibyabo, nanjye ndaba ndwana n’ibyanjye.”
Comments are closed.