Bamporiki yanenze bikabije abahanzi biharaje kuririmba indirimbo zirimo ibishegu

7,517
Kwibuka30
Bamporiki Edouard yamenyekanye avuga imivugo akina n'amakinamico none  ayoboye itorero ry'igihugu,isomo ryiza kurubyiruko | celebz Magazine

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yanenze abahanzi bayobotse umujyo wo kuririmba ibihangano biganisha ku busambanyi, avuga ko ari ishyano u Rwanda rwagushije.

Yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 cyari kigamije kuvuga ku bahanzi, bakora ibihangano ngo babone ubuzima nyamara batitaye ku byo bari kwangiza.

Yabanje kugaragaza ko abahanzi ari abantu bagira ababakurikira benshi,bakaba inkingi za mwamba mu gushimangira iterambere ry’umuco.

Icyakora nubwo bagira ababakurikira benshi, bakaba banateza imbere umuco, Bamporiki yagaye bamwe muri bo bakomeje kurangwa n’ibihangano biwangiza.

Yagize ati”Iyo umuntu ahisemo gutanga ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ubundi ni agahomamunwa. Tuba twagize ibyago. Ubusambanyi rero burahanirwa, mu muco wacu ntitubwamamaza.”

Bamporiki ntiyigeze aca ku ruhande ubwo yari abajijwe niba nawe yaba hari indirimbo yumva agasanga iganisha ahabi abanyarwanda n’u Rwanda.

Yagize ati “Ariko namwe murabizi, hari ibintu biba bitagifite icyicaro aho byaturutse bifatwa nk’umwanda, ubikora afatwa nk’umusazi. Twe tukagira ibyago umwana wacu akabyigana. Ibyo ahandi batagishaka kubona ugasanga iwacu turabaha amashyi nkaho bagize neza. Ni ingorane abantu bakwiye gufataho ibyemezo birambye.”

Bamporiki yibukije abahanzi ko bijyanye n’amateka y’u Rwanda batakabaye bitwara nk’abarenzwe badahunitse.

Sosiyete nyarwanda yaba ikunda kumva ibihangano birimo ubusambanyi?

Bitewe nuko indirimbo ziganjemo ubusambanyi zikunzwe kurebwa cyane,ugasanga zamenyekanye. Hari ababyuririraho bakavuga ko aribyo abanyarwanda bakunda.

Muri iki kiganiro, Bamporiki abajijwe niba koko abanyarwanda baba badakunda indirimbo ziganisha ku busambanyi, abihakana yivuye inyuma.

Yavuze ko ababikora ubundi bakabaye abantu bafata nk’abananiranye mu muryango nyarwanda nubwo atariko byakagenze.

Yibukije abahanzi ko ibihangano byabo bishobora kuba umwanzi ushaka kwangiza u Rwanda nyamara wenda bo batanabizi.

Yongeye kuvuga ko akenshi kuba izi ndirimbo zirebwa ari uko ziba zirimo ubusazi gusa, ati”Uyu munsi umuntu akora indirimbo y’ibishegu akagira abayireba benshi, ariko bitagize icyo bivuze ku hazaza he.

Kwibuka30

Yavuze ko kurebwa cyane kw’indirimbp atari ikimenyetso cy’uko aribyo abanyarwanda bakunda.

Ati”Niba uri umuhanzi wakoze igitaramo ukuzuza stade uririmba ibintu byiza, ntutekereze ko nutegura ikindi gitaramo uririmba ibyo bintu abantu bazaza. Uzakomeza ugire umubare munini w’abagukurikira bihishe batabasha kuza mu gitaramo cyawe. Uri kwiyicira.

Ntabwo uyu muyobozi yemera ko abahanzi bazimiza, kuko niyo bagerageje batamazwa n’amashusho bakora aba agaragaza ibyo bashatse guhisha.

Abajijwe iby’abavuga ko na kera ibishegu byabaga mu ndirimbo, yagize ati” Iyo ugiye kubona ko wakoze ikosa ntabwo uribonera mu ryakozwe ritahanwe.”

Isi yatewe n’akaga ka Covid-19, abahanzi batera u Rwanda akandi

Bamporiki yibukije abahanzi ko badakwiye gutwara n’amafaranga ya Youtube n’imbuga nkoranyambaga ngo bagomere u Rwanda.

Ati“Mu byukuri igihangano cy’umuntu ushobora kukinjiramo ugatana ntuhuze nawe, ariko ibihangano twagize muri ibi bihe bya Covid-19, aho kugira ngo inganzo ikuganishe ku kuntu twava muri ako kaga, ikakuganisha ku kuduteza akandi kaga. Ni ikintu cyo kugayira aba bana kuko ntibadufashije kandi nabo ntibifashije.”

Bamporiki yemera ko hari intambwe u Rwanda rutaratera ariko rwatangiye urugendo rwo kurwanya izi ndirimbo. Imwe muri izi ntambwe ni ugushyiraho itegeko rihana icyaha cyo gukorera ibijyanye n’urukozasoni mu ruhame.

Ati“Aba bahanzi bamaze kwinjira mu iyinjiracyaha, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha nibudakora akazi kabwo ngo icyo cyaha bakigenze, uwo ni umurimo wabo.”

Yavuze ko ikibura ari ugushyiraho urwego rugenzura ibihangano mbere yuko bisohoka bityo ibirimo ubutumwa bigakumirwa. Gusa yongeyeho ko abantu badakwiye kumva ko kuba urwo rwego rudahari ngo ukore ibyo wishakiye.

Yijeje abahanzi ko bitazasaba igihe kinini ngo uru rwego rube rwamaze kujyaho bityo hagakumirwa ibi bihangano byangiza abakiri bato.

Bamporiki yibukije abahanzi ko bari kwangiza amategeko kandi ashobora kubahana, ati”Mbaye ndi umuhanzi nkaba mfite ibihangano byahanwa n’itegeko nabanza ngahanga ibyarikuraho kuko ribangamiye inyungu zanjye. Igihe usohora ibyo bihangano itegeko rihari uba wishyira mu bibazo.”

Yanakomoje ku mahirwe akomeye abahanzi bakomeje kwiyambura, ati”Turi kugana aho umuhanzi azajya akora igitaramo yabisabiye uburenganzira, abantu bakareba ibyo wahanze ugiye gutaramamo.”

Usibye kuba bakwimwa uruhushya rwo gukora igitaramo, Bamporiki avuga ko aba bahanzi bakomeje kwiyambura ubufasha ubwo aribwo bwose bakagenewe na Leta.

Ati”Sinshobora kuba ndi muri Minisiteri ngo ishyigikire, itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi, nasezera.”

Icyakora yashimiye abanyarwanda ko bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye ibi bihangano, anasaba abahanzi kureka gukomeza gucura intwaro ishobora kuzabarimbura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.