Ethiopia: Bitunguranye Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, akuyeho abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yakuyeho abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umukuru w’Urwego rw’Ubutasi n’Umukuru wa Polisi, anasimbuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Ni impinduka zabaye mu gihe aheruka gutangiza ibitero by’ingabo za Guverinoma ya Ethiopia (Ethiopian National Defense Forces, ENDF) ku ngabo zishyigikiye ishyaka TPLF (Tigray People’s Liberation Front) riyoboye Leta y’agace ka Tigray, bashinjwa kwigomeka ku butegetsi.
Bibaye kandi mu gihe hari amakuru ko abasirikare ba Leta bakomeretse bakomeje kwiyongera, ndetse ko magingo aya hari abasaga ijana barimo kuvurwa ibikomere.
General Adem Mohammed wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia yakuweho, asimbuzwa General Berhanu Jula wari umwungirije. General Adem yayoboraga ENDF kuva muri Kamena 2019 ubwo Gen Seare Mekonnen wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, yicwaga arashwe mu Murwa Mukuru Addis-Abeba.
Lt. Gen. Abebaw Tadesse wari warasezerewe mu ngabo akongera gusubizwa mu kazi na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, yagizwe Umugaba Mukuru wungirije wa ENDF.
Mu zindi mpinduka, Temesgen Tiruneh uheruka kwegura nka Perezida wa Leta ya Amhara, yagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu” NISS,“asimbuye Demelash G. Michael. Temesgen yanabaye Umujyanama wa Abiy mu by’Umutekano, mbere yo kujya kuyobora Amhara.
Demelash Gebremichael wavanywe ku buyobozi bwa NISS yariho kuva muri Kamena 2019, yagizwe Komiseri Mukuru wa Polisi ya Ethiopia, asimbuye Endeshaw Tasew.
Uretse mu bijyanye n’igisirikare, hanakozwe impinduka mu buyobozi bwa dipolomasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gedu Andargachew akurwaho, asimbuzwa Demeke Mekonenen wari umwungirije. Andargachew yagizwe Umujyanama wa Abiy mu by’Umutekano w’Igihugu.
Ni ubwa mbere Minisitiri w’Intebe Abiy ahinduriye abayobozi b’inzego z’umutekano icyarimwe, ndetse abashyizweho bashya bafatwa nk’abantu be ba hafi.
Ni impinduka akoze mu gihe hari ubwoba ko mu gihugu hashobora kuba imvururu zishingiye ku bushyamirane hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’igice cyitwaje intwaro cy’ishyaka TPLF, kiyoboye leta y’agace ka Tigray kimwe n’abagakomokamo.
Nubwo Tigray ituwe na 6% bya miliyoni ijana zituye Ethiopia, niko gace gakunze kwiharira ubuyobozi kugeza mu 2018 ubwo Abiy yahinduraga ayo mateka, aturuka mu gace ka Oromia, ajyaho nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, yatumye Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe yegura.
Abatuye Tigray bashinja Ahmed kwibasira abakomokayo kuko bagiye bakurwa mu myanya ikomeye bari bihariye, ndetse bagakurikiranwa mu byaha bya ruswa, bo bakabifata nko kugerekwaho ibibazo bya politiki igihugu cyanyuzemo.
Guhangana byafashe indi ntera ubwo Guverinoma ya Abiy yimuriraga amatora rusange mu mwaka utaha kubera icyorezo cya Covid-19, ariko abatuye muri Tigray babirengaho bashyiraho amategeko yabo agenga amatora, akorwa muri Nzeri. Byongeye, bahisemo gufata Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed nk’uri ku butegetsi binyuranyije n’amategeko, kubera ko manda ye yarangiye.
Umwaka ushize Abiy yasheshe ihuriro ry’amashyaka arindwi yari ashingiye ku moko, akoramo ishyaka rishya rihuza abaturage bose ryiswe Ishyaka ry’uburumbuke, Prosperity Party. Ishyaka TPLF ryo muri Tigray ryanze kwinjira mu ihuriro rishya.
Ku wa Gatanu Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yasheshe Guverinoma ya Tigray nyuma y’iminsi y’imvururu no kutumvikana hagati y’abayobora ako gace na Guverinoma nkuru ya Ethiopia.
Ibitero bishyamiranyije ingabo z’igihugu na TPLF, byatangiye ubwo abo ba nyuma bagabaga ibitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu muri Tigray, bashaka kubyigarurira, ndetse bashaka kugenzura ibikorwa byose bya gisirikare muri ako gace.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibirimo kuba bihereye mu Murwa Mukuru wa Tigray, Mekele, bigamije kugarura iyubahirizwa ry’amategeko.
Comments are closed.