Abafana batari bake ba Rayon Sport baherekeje mugenzi wabo uherutse kwiyahura

Abafana ba Rayon Sports barimo Perezida wabo Muhawenimana Claude n’abandi benshi bifatanyije n’abaturage b’i Kayonza mu gushyingura Nizeyimana Alexandre w’imyaka 26 uherutse kwiyahura bitewe n’uko iyi kipe yatsinzwe na APR FC ibitego 4-1.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, mu Karere ka Kayonza aho uyu musore yari atuye. Ubusanzwe avuka mu Karere ka Muhanga akaba yarageze i Kayonza agiye kurinda ibikorwa bya mwenewabo by’ubwubatsi.
Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 ni bwo Rayon Sports yakinnye na APR FC umukino wa Super Cup birangira Murera inyagiwe ibitego 4-1. Ni umukino wababaje abakunzi b’iyi kipe dore ko bari bawitabiriye ari benshi bitewe n’uko bari bamaze iminsi basinyisha abakinnyi bashya.
Nizeyimana yavuye i Kayonza ajya kureba uyu mukino ndetse anagenda yisize amarange, biza kurangira ikipe afana itsinzwe kubyihanganira biranga bigakekwa ko yiyahuye akoresheje ishuka yaziritse hejuru mu gisenge.
Abo mu muryango we barimo Papa we umubyara yavuze ko uyu musore yakuze akunda iyi kipe mu buryo bukomeye ku buryo iyo yatsindwaga na mbere yagiraga amarangamutima menshi.
Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’iyi kipe, Muhawenimana Claude, yavuze ko Nizeyimana witabye Imana yari asanzwe amuzi ko ari umukunzi wa Rayon Sports mu buryo bukomeye kuko yakundaga kwisiga irange ry’ubururu n’umweru, yavuze ko bazakomeza kumwibuka nk’umwe mu bitangiye iyi kipe asaba abandi bafana kwirinda amarangamutima menshi yanatuma biyambura ubuzima.
Ati “Yari umukunzi wa Rayon Sports w’ukuri, abakunzi ba Rayon Sports ntabwo twabakangurira kwiyahura mu gihe twatsinzwe ariko umwana nk’uriya wisigaga irange birababaje, abantu nibamenye uko bagenzura amarangamutima, ifoto ye tugiye kuyishyira ku biro byacu kandi natwe tugiye kwicarana n’ubuyobozi turebe icyo twakora kugira ngo n’abandi bayikunda bakomeze kuyikunda ariko banarinda amarangamutima yabo.”
Muhawenimana yavuze ko Rayon Sports igiye gushyiraho Call Center ku buryo umufana uzajya ugira ikibazo azajya ahamagara agasaba ubufasha bakagenda bakamuba hafi.



Comments are closed.