Abafite inganda baravuga ko bakibangamirwa n’ibyo gupfunyikamo ibyo bakora bigihenze

266
Kwibuka30

Abafite inganda basanga gushyira imbaraga mu gushora imari mu gukora ibikoresho bipfunyikwamo, ari byo bizatuma bimwe mu bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bigabanya ibiciro kuko kugeza ubu ibipfunyikwamo ibicuruzwa bigituruka hanze.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko amarembo afunguriye buri wese wifuza gushora imari muri uru rwego kandi ngo itegeko ribigenda riri hafi gutorwa.

Urwego rw’inganda rukomeje gutera intambwe ifatika kuko uko ziyongera ni nako zitanga imirimo kandi ifatiye runini abazikoramo.

Hagati aho ariko abanyenganda bavuga ko bagihendwa bikomeye no kubona iby’ibanze bibyazwa ibicuruzwa, ariko hakaniyongeraho ko ibikoresho bipfunyikwamo ibyo bicuruzwa nabyo bigituruka hanze y’igihugu.

Kwibuka30

Ikibazo cy’ibikoresho bipfunyikwamo ku banyenganda bo mu Rwanda kiri mu byabajijwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ubwo aheruka kwitaba umutwe w’Abadepite, ngo atange ibisobanuro ku biri gukorwa ngo ibibazo biri nganda bikemurwe.

Ku rundi ruhande abacuruzi n’abaguzi bashimangira ko ibicuruzwa bipfunyitse mu bikoresho bya plastique ari byo bikunze kugurwa kuko bihendutse ugereranije n’ibipfunyitse mu bindi.

Ibihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byemeranijwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi bivuze ko nta bicuruzwa bigomba gukumirwa mu gihugu icyo ari cyo cyose.

Gusa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko ntawe uhejwe mu ishoramari rikora ibipfunyikwamo cyane cyane ko bifitiye inganda zo mu Rwanda inyungu.

U Rwanda rushyize imbaraga mu bikoresho bikoreshwa inshuro nyinshi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya plastiki kenshi zikoreshwa rimwe zikajugunywa, bivuze ko abashoramari bakwiye kwibanda mu gutunganya ibipfunyikwamo bitanyuranije n’amabwiriza y’ibigo bibungabunga ibidukikije.

(SRC:RBA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.