Abaganga bavumbuye Indwara ya Hepatite C bahawe igihembo cya Nobel mu buvuzi
Abahanga muri siyansi batatu bavumbuye virusi itera indwara ya Hepatitis C (indwara y’umwijima) batsindiye igihembo cya 2020 cyitiriwe Noble mu by’ubuvuzi n’ubumenyangingo.
Abagenewe kino gihembo ni abashakashatsi b’Abanyamerika babiri Harvey Alter na Charles Rice hamwe n’umuhanga muri siyansi w’Umwongereza Michael Houghton
Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel ivuga ko ubuvumbuzi bwabo “bwarokoye miliyoni z’abantu”.
Iyo ni virusi isanzwe itera kanseri y’umwijima ikaba yagera aho iwangiza kugeza ubwo ukenera guhindurwa.
Mu myaka ya 1960, hari ikibazo gikomeye cy’abantu baterwaga amaraso bikabaviramo indwara y’umwijima idakira bivuye ku mpamvu yari itaramenyekana.
Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel ivuga ko gutera abantu amaraso icyo gihe byari “igikorwa cyo kwigerezaho”.
Gupima amaraso mu buryo bukomeye ubu byagezweho mu bice byinshi by’isi, ndetse n’umuti wica iyo virusi warakozwe.
Iyi komite yavuze ko “Bwa mbere mu mateka, iyi ndwara ubu ivurwa, bitanga icyizere ko Hepatite C izageraho igacika ku isi”.
Gusa, iyi virus iracyandura abantu bagera kuri miliyoni 70 buri mwaka ikanica abagera ku 400,000.
Umwicanyi utazwi
Mu myaka ya 1960, virus zizwi nka Hepatite A na Hepatite B zari zaravumbuwe.
Ariko Prof Harvey Alter, ubwo yariho yiga ku maraso y’abarwayi mu kigo cy’ubushakashatsi ku buzima muri Amerika, yabonye indwara itari izwi iri mu maraso.
Abarwayi bakomezaga kurwara nyuma yo guterwa amaraso.
Yabonye ko no gutera amaraso y’abo barwayi inguge zo mu bwoko bwa ‘chimpanzee’ bituma nazo zirwara iyo ndwara, yariho yica abantu benshi.
Iyo ndwara itazwi yahawe izina rya “”non-A, non-B” hepatitis, ubushakashatsi burakomeza.
Prof Michael Houghton, yaje kubasha gutandukanya buri kantu kagize iyo virusi. Byerekanye ubwoko bwa flavivirus bwahise buhabwa izina rya Hepatite C.
Naho Prof Charles Rice wo muri kaminuza ya Washington yakoze ubushakashatsi bwo kwemeza neza iyi virusi, atera bimwe mu bice by’iyi virusi mu mwijima w’inguge byerekana ko itera izi nyamaswa uburwayi bwa hepatite.
Comments are closed.