Abagore ba Diamond bamwifurije umunsi mwiza w’aba papa mu bisingizo biryoheye amatwi

9,911
Zari na Mobetto basingije Dimond Platinumz naho Tanasha we ntiyamureba n'irihumye

Ku munsi w’ejo ubwo isi yizihizaga umunsi w’ababyeyi b’aba papa, abagore babyaranye na Diamond bamwifurije umunsi mwiza mu magambo yuje urukundo.

Mu gihe isi yizihizaga umunsi w’aba papa ku munsi w’ejo hashize taliki ya 21 Kamena, abagore babyaranye n’icyamamare muri muzika mu Karere ka Afrika y’iburasirazuba no muri Afrika muri rusange, Bwana Diamond Platnumz baboneyeho akanya ko kwifuriza umugabo watumye bitwa ababyeyi umunsi mwiza w’aba papa, nyandiko zanyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, Uwitwa ZARI Hassan, mama wa mbere w’abana ba Chibu Dangote, yavuze ko yishimiye ko yahisemo kugira uruhare rwe nka se, mu buzima bw’abana be.

Yakomeje avuga ko Diamond agomba gusenga igihe kirekire kugira ubuzima burambye kugirango azarebe uko abana be bazaba bameze nibamara gukura, yagize ati:”Umunsi mwiza papa w’abana 4, sengera ubuzima kugirango uzabone baba abantu bakuze neza (Icyifuzo n’amasengesho bya buri mubyeyi ) nishimiye kukubona ukora inshingano zawe ubu. Turagushimiye. Mama Tee.

Mama w’umwana wa kabiri wa Diamond Platnumz, mama Hamisa Mobetto, ku rubuga rwe rwa Instagram yasangiye amashusho ya Chibu n’umuhungu wabo Daylan ku ishuri yishimisha hamwe n’abandi bana.

Mobetto yifurije Diamond umunezero no gutoneshwa n’Imana ubwo yizihizaga umunsi w’aba papa, yongeraho ko hamwe n’umuhungu we, bamukunda kandi bakamushimira, ati:

Umunsi mwiza w’ababyeyi kuriwe Baba Dee ….. Imana ikurinde kandi yorohereze ibintu byose nta kwibagirwa, buri gihe ugire umunezero. Njye na @deedaylan turagukunda cyane @diamondplatnumz ♥ ️

Comments are closed.