Abagore bagiye koroherezwa gutunga telefone ngendanwa

3,026

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, avuga ko hagiye kujyaho uburyo bworohereza abagore gutunga telefone zigendanwa, hagamijwe kuzamura umubare w’abazikoresha no kubafasha gukoresha ikoranabuhanga.

Yabitangaje kuri uyu wa 08 Werurwe 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe mu guhanga udushya mu Ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”

Mu Rwanda, abagore 48% nibo bakoresha telefone mu gihe 62% by’abagabo aribo bazikoresha.

Minisitiri Ingabire avuga ko impamvu telefone zidatunzwe na benshi mu Rwanda, ahanini biterwa n’igiciro cyazo.

Icyakora ngo hagiye hakorwa byinshi hagamijwe korohereza abantu kugera ku ikoranabuhanga, nko kuba hari telefone zatanzwe muri gahunda ya Connect Rwanda na make make, aho umuntu abona telefone akajya yishyura buhoro buhoro.

Ubu ngo harimo gushakishwa uburyo babona telefone bakajya bishyura mu byiciro, haherewe ku bibumbiye mu makoperative.

Ati “Ni ukureba amakoperative aho bibumbiye bizigamira, kugira ngo turebe niba habaho uburyo bwo kuborohereza kubona za telefone, bakajya bishyura mu byiciro kandi mu buryo buboroheye, cyane cyane abagore imibare yabo izamuke mu batunze telefone.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Belancille, avuga ko kuba abagore benshi badatunze telefone bidaterwa n’ubukene gusa, ahubwo ngo hari na bamwe babiterwa n’umuco wari warabahejeje inyuma ntibitabire gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Hamwe hari aho wasanga yenda ubushobozi ari bukeya ariko hari n’ikibazo cy’umuco wabahejeje inyuma, ntabwo bitabiraga gukoresha ikoranabuhanga. Nka kera bari bazi ko Radiyo ari iy’umugabo, Radiyo ya Papa ikajya hariya.”

Ashishikariza urubyiruko rw’abakobwa kwitabira kwiga amasomo ya Siyansi, kugira ngo bazajye bafasha ababyeyi batagize amahirwe yo gutunga telefone.

Umunsi Mpuzamahanga w’abagore, wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’Igihugu, wabanjirijwe no gusura bimwe mu bikorwa by’abagore, usozwa no gutanga impano aho imiryango 20 yahawe amacupa ya gaz, 30 ihabwa telefone naho 40 yorozwa inka.

Ni ku nshuro ya 51 uyu munsi wizihizwa ku rwego rw’Isi, ariko mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 48.

Leave A Reply

Your email address will not be published.