Abakuru b’ibihugu byo mu Karere bashobora guhurira i Goma mu minsi ya vuba

7,634
Kwibuka30
RDC : Félix Tshisekedi recommande la valorisation du gaz naturel du bassin  de la côte Atlantique | Radio Okapi

Ku butumire bwa Prezida wa RDC, abakuru b’ibihugu by’u Bugande, Burundi, n’u Rwanda bashobora guhurira i Goma mur Repubulika iharanira demokrasi ya Congo

Perezida Félix Tshisekedi yatumiye bagenzi be, Perezida Paul Kagame Paul w’u Rwanda, Gen Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni Kaguta wa Uganda ngo bazahurire i Goma muri DRC baganire uko ibihugu byabanirana neza.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kiratangaza ko ibi biganiro bizahuza abakuru b’ibihugu bimaze iminsi bidacana uwaka, bizabera i Goma muri Kivu ya Ruguru.

Iki kinyamakuru kivuga ko biriya biganiro bizaba muri uku kwezi kwa Nzeri ariko ngo itariki ntiramenyekana.

Ibi biganiro bizibanda ku bibazo by’umutekano biri mu karere, iby’ubuhahirane hagati y’ibi bihugu byari bisanzwe bibana kivandimwe gusa bikaba bimaze iminsi bitabanye neza.

Abasanzwe bakora mu biro by’umukuru w’igihugu cya DRC bakomeje koherezwa mu bihugu byatumiwe muri iriya nama kugira ngo hafatwe itariki bizashyirwaho.

Kwibuka30

Aba bakuru b’ibihugu byo mu karere kamwe birimo n’ibisanzwe bibana mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba, baramutse bahuye; ibiganiro byabo byaba bibaye mu gihe bimwe muri byo bimaze igihe bitabanye neza.

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi kubera ibirego ibi bihugu byombi bishinjanya. Uganda yakomeje gutoteza no gufata nabo Abanyarwanda bajye muri kiriya gihugu.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wo wajemo igitotsi kuva muri 2015 ubwo bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, bahungiraga mu Rwanda bigatuma kiriya gihugu gishinja u Rwanda kukibanira nabi.

Gusa mu bihe byakurikiyeho, hari abarwanyi bagiye bava mu Burundi bagiye bagaba ibitero mu Rwanda ndetse bamwe mu bafatiwe mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda bakaba baravuze ko baterwa inkunga n’igisirikare cy’u Burundi.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko igihugu cye kitabana n’ikindi gikoresha uburyarya ndetse ngo cyanafashe bugwate impunzi z’abarunzi bagihungiyemo.

Gusa ibi u Rwanda rwarabihakanye ko rutigeze rubuza abarundi gutahuka ndetse mu minsi ishize impunzi za mbere zigera muri 450 zahagurutse mu Rwanda zitahuka mu Burundi.

Félix Tshisekedi, un an au pouvoir et un bilan mitigé | Afrique | DW |  23.01.2020
Leave A Reply

Your email address will not be published.