Abandi Banyarwanda 2 baguye mu mpanuka y’imodoka mu gihugu cya Oman.

2,244

Uwitwa Iranzi Asia uvuka mu Karere ka Rwamagana na lmanishimwe Magnifique wo mu Karere ka Ruhango, Abanyarwandakazi babiri bari batuye muri Oman baguye mu mpanuka y’imodoka ubwo bajyaga kohereza amafaranga ab’iwabo baba mu Rwanda.

Amakuru y’urupfu rw’aba Banyarwandakazi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 yemezwa na Bwana Jean Pierre Ibrahim uhagarariye Abanyarwanda bari mu gihugu cya Oman.

Ibrahim uhagarariye Abanyarwanda mu gihugu cya Oman yavuze ko ahagana saa cyenda aribwo yahamagawe kuri telephone na police yo muri icyo gihugu imubwira ko hari impanuka ibaye ikaba iguyemo umunyarwanda umwe undi akaba ajyanywe ku bitaro bya police.

Yagize ati: “nahamagawe na Police ninjoro ndyame ariko kubera ibitotsi by’umunaniro mwinshi nari mfite sinafata telephone. Nyuma naje kubavugisha bambwira ko hari impanuka yabaye umwe ayigwamo umurambo we ujyanwa ku bitaro biherereye mu gace bita “Sibu” baza kuhamukura bamujyana ahitwa “Qurum.”

Akomeza ati: “Magnifique we yagumye ku bitaro, nyuma nawe nza kumva ko yitabye lmana.”

Iranzi Assia niwe byamenyekanye bwa mbere ko ahitanywe n’impanuka
Manishimwe Magnifique ukomoka mu Karere ka Ruhango nawe yahasize ubuzima

Amakuru akomeza avuga ko banyakwigendera bakoreye impanuka hamwe ubwo bari bagiye kohereza amafaranga imiryango yabo iri mu Rwanda. 

Bikaba biteganyijwe ko bazashyingurwa mu gihugu cya Oman.

Aba baguye mu mpanuka y’imodoka yabagonze aho bakoraga akazi ko mu rugo, twibutse ko ku itariki ya 2 Nyakanga 2024 hari undi mu Nyarwanda witwa Umwizasate Hadjira nawe wari wahitanywe n’impanuka y’imodoka imugonze ubwo yari asohotse mu iduka avuye guhaha. Nawe akaza gushyingurwa muri icyo gihugu cya Oman.

Mu gihugu cya Oman hariho Abanyarwanda batari bake, abenshi bakaba bakora akazi ko mu rugo, abariyo bakemeza ko ari akazi kabahemba neza ku buryo bashobora gutunga imiryango yabo iri mu Rwanda, ndetse bakaba bakora imishinga ibyara inyungu mu Rwanda.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.