Abandi batatu barimo na SG wa FERWAFA Bwana Muhire Henry bamaze kwegura

3,601

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yasezeye ku mirimo ye nyuma y’umunsi umwe Nizeyimana Olivier wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yeguye.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru indorerwamo.com, aremeza ko Bwana Muhire Henry Brulart wari umunyamabanga wa FERWAFA amaze kwegura nyuma y’umunsi umwe gusa uwari shebuja nawe atangaje ko yeguye ku mugaragaro kubera impamvu ze bwite.

Amakuru aravuga ko Muhire Henry ajyanye na Bwana IRAGUHA David wari ushinzwe imari n’ubutegetsi muri FERWAFA nyine.

Hari abavuga ko urutonde rw’abafite gahunda yo kwegura ari rurerure ndetse ko bari bukomeze uko amasaha agenda ajya imbere, kuri ubu haravugwa ko undi umaze kwegura umudamu witwa Me. UWANYILIGIRA Delphine wari Komiseri Ushinzwe Amategeko muri EXCOM ya FERWAFA

Uwanyiligira Delphine nawe yaba amaze kwegura ku mwanya we

Comments are closed.