Abantu 56 bagiye kugeragerezwaho urukingo rwa SIDA.

5,650
Kwibuka30
Oxford scientists begin trial on novel HIV vaccine - Times of India

Kompanyi y’Abanyamerika Moderna iherereye muri Leta ya Massachusetts muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ikora ibijyanye n’imiti ni imwe mu zakoze inkingo z’icyorezo cya COVID-19, yatangaje ko igiye kugeragereza ku bantu 56 urukingo rw’agakoko (HIV) gatera SIDA.

Nyuma y’igihe kitari igito hakorwa ubushakashatsi kuri uru rukingo, iyi komanyi ivuga ko doze ya mbere izatangwa ejo ku wa 19 Kanama 2021, igahabwa bariya bakorerabushake basanzwe bafite agakoko gatera SIDA, bari hagati y’imyaka 18 na 56.

Kwibuka30

Icyiciro cya mbere cy’iri gerageza ni icyo kureba uburyo umubiri wakira uru rukingo; ingaruka rushobora kugira. Gusa ibizava muri iri gerageza ntakuka bizagaragazwa mu 2023. Nyuma yaho kandi mbere y’uko urukingo ruhabwa ababana n’agakoko gatera SIDA ruzabanza kunyuzwa mu nzego nyinshi zitandukanye rusuzumwa kugira ngo rubone kwemezwa burundu nk’uko bigenda no ku zindi nkingo.

Si ubwa mbere urukingo rwa HIV rugeragejwe n’abashakashatsi batandukanye, hambere byagiye bikorwa ariko nta musaruro byatanze. Abahanga mu nzego z’ubuzima barimo Dr Elisha Osati wo muri Tanzaniya ( hamwe mu higeze kugeragerezwa urukingo) waganiriye n’ikinyamakuru The Citizen, bavuga ko uru rukingo nirutanga umusaruro Isi izaba ibonye icyerekezo gishya kandi imbaraga nyinshi zashyirwaga mu guhangana n’iki cyorezo zizajyanwa mu bindi bikorwa byihutirwa zikenewemo.

Moderna igeze kuri uru rwego rwo kugerageza urukingo rwa HIV yifashishije uburyo bw’ubuhanga bwakoreshejwe mu gukora inkingo za koronavirusi bwa mRNA.

Leave A Reply

Your email address will not be published.