Abantu barenga 70 bahiyanywe n’umwuzure mu gihugu cya Indoneziya.

5,778
Residents wade through flood water in Dili, East Timor

Abantu batari munsi ya 71 bapfuye nyuma yuko ku cyumweru imyuzure y’igihe gito ndetse n’inkangu byibasiye Indonesia na East Timor.

Imvura y’umuvumbi yangije byinshi muri ibyo bihugu bituranye byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Aziya, amazi yo mu bidendezi (dams) aruzura arameneka atabika ingo zibarirwa mu bihumbi.

Akarere kibasiwe gahera ku kirwa cya Flores mu burasirazuba bwa Indonesia kakagera muri East Timor.

Abantu barenga 40 baracyaburiwe irengero muri Indonesia, ndetse abategetsi baburiye ko umubare w’abapfuye ushobora kuza kurushaho kwiyongera.

Raditya Jati, umuvugizi w’ikigo cya Indonesia cyo kurwanya ibiza, yabwiye igitangazamakuru Metro TV ati:

“Hari abantu 55 bapfuye, ariko uyu mubare urahindagurika cyane kandi nta gushidikanya ko uza guhinduka, mu gihe abantu bagera kuri 42 bagikomeje kuburirwa irengero”.

Bwana Jati, avuga k’uko ibintu bimeze muri Indonesia, yagize ati: “Icyondo n’ikirere kimeze nabi cyane byabaye imbogamizi ikomeye kandi no kuba ibisigazwa bikomeje kwirundarunda byabangamiye itsinda rikora ibikorwa byo gushakisha no gutabara”.

Mugenzi we, Alfons Hada Bethan ukuriye ikigo cyo kurwanya ibiza cyo ku kirwa cya East Flores, yagize ati:

“Ducyeka ko hari abantu benshi barengewe, ariko ntabwo bizwi umubare w’ababuriwe irengero”.

Yongeyeho ati: “Abarokowe bashyizwe ahantu hose. Hari ababarirwa mu magana muri buri gace k’akarere, ariko hari abandi benshi bari mu ngo. Bacyeneye imiti, ibiribwa, ibiringiti”.

Abantu batari munsi ya 21 na bo bapfuye muri East Timor, igihugu kizwi no ku izina rya Timor Leste, nkuko ibiro ntaramakuru byasubiyemo amagambo y’abategetsi bo kuri icyo kirwa babivuga.

Bicyekwa ko benshi mu bapfuye ari abo mu murwa mukuru Dili w’icyo gihugu.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse ashishikariza abaturage gukurikiza inama bagirwa n’abategetsi muri ibihe ikirere kimeze nabi cyane.

Yagize ati: “Nategetse ko ibikorwa by’ubutabazi biba mu buryo bwihuse kandi neza, nk’urugero ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi, gutanga ibikoresho n’ibicyenerwa by’ibanze ku bataye ingo zabo ndetse no gusana ibikorwa-remezo”.

Muri iki gihe cy’imvura, inkangu n’imyuzure imara igihe gito bikunze kubaho mu birwa bigize Indonesia.

Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka, abantu 40 barapfuye ubwo imyuzure yibasiraga umujyi wa Sumedang wo ku kirwa cya Java.

No mu kwezi kwa cyenda mu 2020, abantu batari munsi ya 11 bishwe n’inkangu ku kirwa cya Borneo, mu gihe mu mezi macye yari yabanje abantu babarirwa mu macumi bapfiriye ku kirwa cya Sulawesi.

Ikigo cya Indonesia cyo kurwanya ibiza cyagereranyije ko hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iki gihugu – ni ukuvuga abantu miliyoni 125 – batuye ahantu ho mu manegeka hashobora kwibasirwa n’inkangu.

Fallen trees and debris are seen in the aftermath of flooding in Indonesia

Comments are closed.