Abantu benshi bashenguwe umutima n’urupfu rw’Umuvandimwe wa Apotre MASASU

8,923
Kwibuka30

Bishop SIMON MASASU wari mukuru wa Apotre MASASU yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muvugabutumwa rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama 2020 mu masaha y’igitondo ahagana saa tanu z’amanywa, yaguye mu Bitaro bya CHUB aho yari amaze iminsi arwariye indwara itashatswe gutangaza n’umuryango we, kuko iyo ubajije abo mu muryango we bakubwira gusa ko yari amaze amezi nk’atatu arwaye uburwayi busanzwe gusa.

Bishop MASASU MUREKEZI SIMON niwe wari uhagarariye intara y’Iburengerazuba mu itorero Evangelical Restoration Church, itorero ryashinzwe na murumuna we uzwi nka Apotre MASASU JOSHUA akaba ari nawe muyobozi mukuru waryo.

Bamwe mubo babanye bashenguwe umutima n’urupfu rw’uyu musaza benshi bemezaga ko yari inyangamugayo n’umukristo w’ukuri. Uwitwa FELIX MUKIZA wasengeraga ku rusengero rwayoborwaga na Bishop Simon Masasu, yagize ati:”…Bishop yambereye umuyobozi imyaka irenga 10, yari umugabo uhagarara ku ijambo, yari umunyamahoro, wabonaga ubuzima bwe bwuzuye gukiranuka”

Dorcas MUKWEGE ati:”Tubuze intwari koko, kugeza ubu sindabyakira ko Bishop yashizemo umwuka, nari mperutse kumusura, mbona andeba agaseka, yari afite ibyiringiro ko azakira akagaruka mu murimo w’Imana, ariko niyo mahitamo y’Imana, nta kundi..”

Kwibuka30

Uwitwa Deborah Manase wabanye nawe mu kazi mu gihe k’imyaka irenga itanu, yavuze ko Simon Masasu yari ikiegererezo ku bantu bo muri iyi minsi ati:”Yari umusaza w’inyangamugayo, simbivuze kuko yitabye Imana, nzi neza ko buri mukristo wo muri restoration afite ibyiza byo kuvuga kuri Bishop, nta nenge nigeze mubonaho”

Umuhango wo gushyingura Bishop Simon ntituramenya aho uzabera n’igihe uzabera, twashatse kuvugisha murumuna we akaba n’umuyobozi w’itorero rya Restoration church Apotre MASASU Joshua ariko ntitwabasha kuvugana.

Imana ikomeze umuryango wasigaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.