Abanyamakuru batangaza inkuru z’ibihuha bagiye guhagurikirwa

565
kwibuka31

Abadepite mu inteko ishingamategeko mu Rwanda basabye RMC kwihangangiriza no guhagurukira ikibazo cya bamwe mu banyamakuru bakora inkuru z’ibihuha zirimo n’izibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Abadepite bagize komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Ku rwanya Jenoside basabye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, gukemura ikibazo cya bamwe mu banyamakuru batangaza ibihuha bibangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, Abadepite bashimye ko itangazamakuru rigira uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda gusa bagaragaza ko hari ikibazo cy’abanyamakuru bagitangaza ibihuha  cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, Scovia Mutesi, yavuze ko uru rwego rugira inama abanyamakuru ku gukora kinyamwuga gusa rukaba rudafite ububasha bwo kugenzura abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mutesi Scovia yavuze ko Abiyitirira itangazamakuru bakorera kuri za sosho mediya si abanjye

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bagiriye RMC inama yo gukorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu rwego rwo kunoza ibyo ikora mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura rwagaragaje ko inzego zose zikwiye kumenya neza imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga no gutandukanya amakuru y’ukuri n’ay’ibinyoma.

Comments are closed.