Abanyarwanda 9 bari bafungiye I Bugande baraye batashye mu Rwanda

9,184
Kwibuka30

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu Abanyarwanda icyenda barekuwe na Leta ya Uganda baraye batashye mu rwa Gasabo.

Nyuma y’aho ubushinjacyaha bwa Leta ya Uganda buhagaritse gukurikirana Abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri za gereza zo muri icyo gihugu, maze taliki ya 7 Mutarama 2020 urukiko rwa gisirikare ruhita rutegeka ko barekurwa, mu joro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 8 Mutarama 2020 ahagana saa sita z’ijoro nibwo Abo banyarwanda bagera ku icyenda bagezwaga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda I Gatuna.

Kwibuka30

Bari baherekejwe na bamwe mu bayobozi ba Leta yata ya Uganda

Igikorwa cyo gufungura bamwe mu Banyarwanda bari bamaze igihe bafunze mu buryo budakurikije amategeko cyashimwe n’abayobozi b’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga Ambassadeur OLIVIER NDUHUNGIREHE yavuze ko icyo ari igikorwa cyiza leta ya Uganda yakoze mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’i Luanda ariko ko hakwiye kurekurwa n’abandi bagifungiye muri icyo gihugu.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu mu kiganiro Ministre w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent BIRUTA yagiranye n’itangazamakuru, nawe yashimye icyo gikorwa anavuga ko ari intambwe imwe mu gukemura ikibazo kiri hagati y’ibi bihugu byombi ariko hakaba hagisigaye ikindi kibazo cyo guhagarika gucumbikira abantu bashaka guhirika ubutegetsi bwa Kigali.

Ikigiye gukurikira kuri abo Banyarwanda batahukanywe, ni uguhita bajyanwa kuvuzwa bagasuzuma niba ata bundi burwayi bafite nyuma y’ibikorwa by’ihohoterwa bakorewe muri gereza za Uganda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.