Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo kurya amagi

7,673
Kwibuka30
Dr. Mukeshimana asaba Abanyarwanda kugira umuco wo kurya amagi bakanayagaburira abana

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, ashishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kurya amagi ndetse no kuyagaburira abana kuko akungahaye ku ntungamubiri zafasha guhashya ikibazo cy’imiririre mibi.

Ibi ministiri Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru nyuma y’uko bazengurutse mu Turere dutandukanye basura abahinzi n’aborozi hagamijwe kureba ibyo bakora, ibisubizo birimo n’imbogamizi bahura nazo ngo zishakirwe ibisubizo.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nifuza ko mudufasha ni ukwigisha abaturage kurya ibiribwa bigura make kandi bifite akamaro kanini. Urabona tuba dufite ibibazo by’imirire y’abana, ufashe umwana ukamuha igi rimwe inshuro ebyiri mu cyumweru ahita asohoka mu bibazo by’imirire mibi.”

Umusaruro w’amagi urahari ahubwo aborozi banifuza ko bashyirirwaho amakusanyirizo y’amagi, akaba ariho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yahereye avuga ko kuba amagi aboneka ku bwinshi mu gihugu hakenewe kwigisha abaturage kugira umuco wo kuyarya ndetse no korora inkoko zitanga amagi.

Ati “Dukeneye kwigisha abaturage tukabaganiriza ibyiza biri mu kurya ibiribwa bidahenze cyane bifite intungamubiri nyinshi cyane nk’amagi kugira ngo ibibazo by’imirire mibi y’abana ariko n’abantu bakuru tugende tubisohokamo.”

Kwibuka30

Umworozi wa kijyambere worora inkoko, utuye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Cyanya, mu Mudugudu wa Busanza, Uwotwambaza Marie yavuze  ko yatangiye kororora inkoko mu 2016, ahereye ku nkoko 15 za koroyiro kandi ko Leta yabateguriye amahugurwa atuma umusaruro w’ubworozi bw’inkoko wiyongera.

Ati: “Natangiranye inkoko 15 za Koroyiro none ubu mfite inkoko z’amagi 715. Ngira n’iz’inyama ariko ubu zo zarasaruwe (zaragurishijwe), kuko zo ku minsi 45 ziragurishwa.

Twarahuzagurikaga mbere mu bworozi, twagize amahirwe nyuma Leta yabidufashijemo iduha amahugurwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga ya ENABEL babafashe nk’abasanzwe borora bahabwa amahugurwa ku buryo bw’ubwirinzi bukubiyemo isuku, kuziha uko bisabwa inkingo n’uburyo bwo kuzigaburira, ibyo byose byatumye umusaruro wiyongera”.

Yongeyeho ko kuri ubu isoko ry’amagi barifite, agurwa gusa bitewe nuko ibiryo byazamutse inyunguikaba ari nke.

Uwonkunda yavuze ko afite intego y’uko uyu mwaka uzarangira afite inkoko 3,000.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko mu 2024 abana bagwingiye bazaba bageze kuri 19%.

Comments are closed.