Abanyarwanda barasabwa kubahiriza amategeko agenga amatora

1,163

Mu gihe Abanyarwanda barimo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), irasaba ko amategeko n’amabwiriza bigenga amatora byarushaho kubahirizwa, bitwararika ibitemewe nko kwamamaza abakandida kuko igihe cyabyo kitaragera.

Ibi NEC irabisaba mu gihe guhera tariki 15 Mata 2024, abifuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no mu Badepite, bahawe impapuro bajyana mu Turere gushaka nibura abantu 600 babasinyira bagaragaza ko bashyigikiye kandidatire zabo.

Nyuma yaho igikorwa cyo gusinyisha mu Turere gitangiriye guhera tariki 18 Mata 2024, byagiye bigaragara ko bamwe mu baturage barimo kugenda bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusohora inyandiko, cyangwa amafoto ariho uwo bashyigikiye, handitseho amagambo atandukanye yo kwamamaza nka ‘Save the date’, n’ibindi bijyanye n’amarangamutima yabo.

Mu kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio cyo ku wa 23 Mata 2024, Jean Bosco Rutikanga, umukozi wa NEC ushinzwe amatora mu Turere twa Nyarugenge na Gasabo, wari uhagarariye NEC muri icyo kiganiro, yavuze ko icyiciro cyo kwiyamamaza no kwamamaza kitaragera.

Yagize ati “Abantu tureke amarangamutima, aya matora tuyategure, muzi ko amatora yacu ari umunsi mukuru, ariko umunsi mukuru ugirwa n’uko haba hari amategeko n’amabwiriza, ni muze tuyubahirize, kuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nta nubwo iratangira kwakira kandidatire, nta nubwo baratangira kwiyamamaza. Wowe utangiye kubikora, ni ukuvuga ngo ubwo urimo kwica amategeko n’amabwiriza bigenga amatora.”

Kugeza ubu ibyemewe gukorwa ni uko umuturage yakwireba kuri lisiti y’itora akanze *169#, agakurikiza amabwiriza, ubundi akareba aho azatorera cyangwa akiyimura akishyira aho yifuza kuzatorera.

Ni ikiganiro cyibanze ku matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka

Ikindi ni uko kuva tariki 18 Mata kugera 30 Gicurasi 2024, abifuza kuziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no mu Badepite bari mu gikorwa cyo gusinyisha bashaka abantu 600 babasinyira, barimo nibura 12 muri buri Karere.
Ni igikorwa kizakurikirwa no kwemeza abakandida kuri iyo myanya, bazahita bahabwa uburenganzira bwo gutangira ibikorwa byo kwimamaza bizaba muri Kamena.

Guhera tariki 14 Nyakanga 2024 nibwo amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite imyanya 53 azatangira, ku Banyarwanda bari mu mahanga ndetse na tariki 15 ku bari imbere mu gihugu.

Bamwe mu baturage bavuga ko biteguye neza igikorwa cy’amatora, kandi ko inkoko ari yo ngoma kuri uwo munsi.

Kuri iyi nshuro kandi abantu bemerewe gutora, bazitwaza gusa irangamuntu, bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa mu matora ya mbere, aho bitwazaga ikarita y’itora.

Uretse amatora aziguye azakorwa tariki 14-15 Nyakanga 2024, hari n’ataziguye ateganyijwe kuzaba guhera tariki 16 aho hazatorwa Abadepite 24 bagize 30% by’abagore, barimo babiri bazaba bahagarariye Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru agomba guhagararirwa na 4, mu gihe Intara zisigaye uko ari 3 zigomba guhagararirwa n’abadepite 6 muri buri Ntara.

Aba bakaba batorwa n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore guhera ku rwego rw’Umudugudu, hakiyongeraho na Njyanama z’Imirenge.

Albert Baudouin Twizerimana

Kuri iyo tariki kandi hazatorwa Abadepite 2 bahagarariye urubyiruko, bazatorwa n’abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Igihugu.

Nyuma hakazatorwa Umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga, utorwa n’abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga guhera ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu, biyongeraho Komite z’abafite ubumuga.

Comments are closed.