Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bongerewe icyumweru cyo kwitegura

5,942
Kwibuka30

Minisiteri y’Uburezi yamaze impungenge abanyeshuri basoza icyiciro cy’amashuri abanza bitagura gutangira ayisumbuye ndetse n’abasoje icyiciro rusange bagiye kwimukira mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye bari bafite ubwoba ko batangirira umwaka w’amashuri wa 2021-2022 rimwe n’abandi banyeshuri.

Mu gihe abanyeshuri bitegura gutangira umwaka w’amashuri wa 2021-2022 taliki ya 11 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abana baziga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye no mu mwaka wa 4, bazatangira ku italiki 18 Ukwakira 2021.

Ibyo bivuze ko ababyeyi b’abanyeshuri batsinze ikizamini cya Leta bongerewe igihe kingana n’icyumwru cyo kwitegura kugira ngo abo banyeshuri bazatangire bujuje ibisabwa. Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yagize ati: “Ngira ngo uwo ni umwanya uhagije kugira ngo ababyeyi bazabashe kwitegura neza kugeza abana ku mashuri.”

Minisitiri Dr. Uwamariya yashimangiye ko guhera ku wa Kane taliki 7 Ukwakira 2021 abandi banyeshuri biga bacumbikirwa baratangira gusubira mu bigo by’amashuri bigaho aho bazaba bagiye gutangira amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangirana n’italliki ya 11 Ukwakira.

Yakomeje ashimira abakoze ibizamini bya Leta kuko batsinze neza ugereranyije n’uko abaharuka gukora mu mwaka wa 2019 bari batsinze.

Ku mashuri abanza, mu mwaka wa 2019 abatsinze mu cyiciro cya mbere (division I) bari 3.8% mu rihe uyu mwaka babaye 5.7% . Mu cyiciro cya 2 (division II) mu mwaka wa 2019 bari 17.7% mu gihe uyu mwaka bageze kuri 20.5%.

Mu basoza icyiciro rusange mu mwaka wa 2019 abatsinze mu cyiciro cya mbere (division I) bari 9.1% mu gihe muri uyu mwaka bageze kuri 15.8%. Ni mu gihe abari mu cyiciro cya 2 mu mwaka wa 2019 bari 15.5%, na ho mu 2021 bagera kuri 18.6%.

Minisitiri Dr. Uwamariya yagize ati: “Ibyo byiciro byonyine biragaragaza ko uyu mwaka ahubwo abana batsinze neza kurusha mbere ku buryo tutavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyaba cyarabisubije inyuma. Ahubwo ikigaragara ni uko muri ya mezi amashuri yari afunze ababyeyi bari bafite abakandida bazakora ibizamini bya Leta bafashije abana kwiga bashyizeho umwete.”

Yakomeje ashimangira kandi ko n’ubuyobozi bw’amashuri washyize imbaraga mu gufasha abanyeshuri, bituma abana babyaza umusaruro umwanya uhagije bari bafite wo gusubiramo ibyo bize no kwiyungura ubumenyi bushya.

Abanyeshuri 20 babaye aba mbere mu Gihugu bahawe ibihembo

Kwibuka30

Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 10 bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’abandi 10 basoza ibizamini bya Leta zisoza icyiciro rusange, bose bagenerwa za mudasobwa bashimirwa uburyo babereye abandi intangarugero.

Rutaganira Yanis Ntwali wiga muri Kigali Parent School yabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu gihe Tumukunde Francoise wiga muri Instutsut Sainte Famille Nyamasheke yahize abandi bose mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).

Undi wabaye uwa mbere mu mashuri abanza ni Alia Ineza Terimbere wo mu Kigo Ahazaza Independent School giherereye mu Karere ka Muhanga, na we akaba yakurikiwe na Ryan Giggs Uwayo wiga muri Kigali Parents School.

Ku mwanya wa Kane hajeho Ahimbazwe Mpuhwe Divine Nikita wigaga kuri Saint Andre Muhanga, uwa Gatanu aba Gasaro Isimbi Melissa wo ku Ishuri Ribanza rya Highland tyo mu Karere ka Bugesera, aba gatandatu babaye batatu ari bo Nziza Daniel wigaga kuri Kigali parents School, Nshimiyimana Henriette na Tuyisenge Deny Prince biga kuri Saint André Muhanga.

Ababaye aba cyenda na bo babaye babiri ari bo Gasirabo Cyusa Aimé wiga ku Ishuri ribanza rya Espoir de’Avenir mu Karere ka Bugesera, akurikirwa na Cyusa Twagirimana Eddie wiga muri Kigali Parents School.

Mu cyiciro Rusange, uwabaye uwa kabiri ni Umutoni Ange Diane wo muri Lycée Notre Dame de Citeaux mu Karere ka Nyarugenge, wakurikiwe na Uwera Believer Gall wiga muri Ecole des Sciences de Musanze.

Ku mwanya wa 4 haje Ikwuzwe Mugema Arnaud Pierre wo muri Ecole des Sciences de Byimana mu Karere ka Ruhango, akurikirwa na babiri babaye aba gatanu ari bo Muhorakeye Aimée Christella wo muri Lycée Notre Dame de Citeaux na Umfasha Fille Agape wiga muri ENDP Karubanda mu Karere ka Huye.

Uwa karindwi ni Utuje Anne waturutse muri FAWE Girls’ School mu Karere ka Gasabo, akurikirwa na Byiringiro Singizwa marie Rolanda wigaga kuri GSNDBC byumba muri Gicumbi.

Ababaye aba cyenda ni babiri ari bo Irakoze Sonia wiga muri FAWE Girls School na Igiraneza Rebero Paul Jules wiga muri GSO Butare mu Karere ka Huye.

Comments are closed.